Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa RD Congo bimaze imyaka ibarirwa mu binyacumi, agaragaza ko kiriya gihugu gikeneye gukorana n’ibindi bihugu mu gushakira umuti urambye iki kibazo.
Ibi na byo Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro ‘Battlegrounds’ aheruka kugirana n’Umunyamerika, H.R McMaster wahoze ari Umujyanama mu Biro bya Perezida Trump mu bijyanye n’Umutekano hagati ya 2017 na 2018.
Ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame yavuze ko ibi bibazo byadogereye mu myaka ibarirwa mu binyacumi ishize.
Ati: “Ibintu ntibiri kuba bibi muri iki gihe, ahubwo niko byahoze mu myaka myinshi ishize. Ibisubizo byagiye biba nko kwisubiramo, rimwe umutuzo ukaza ubundi ukagenda ariko mu by’ukuri ikibazo ntabwo kigeze gikemurwa.”
Ku bwa Perezida Kagame, ibibazo bya Congo “biba mu buryo busimburana mu bihe, mu myaka itatu hanyuma indi myaka itatu hakaza umutekano muke mu gice cy’Uburasirazuba bwa Congo, hanyuma indi myaka itatu, gutyo gutyo bikagenda biza bigaruka.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gushakira igisubizo kirambye biriya bibazo, harebwa uko Congo yagirana imikoranire n’ibindi bihugu mu gushakira umuti urambye kiriya kibazo.
Ati: “Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nanone ntibukwiye kurebwa nk’uburasirazuba bwa Congo, kubera ko butari igihugu ubwabwo. Uburasirazuba bwa Congo ni igice cya DRC ni igice cy’akarere.”
“Bugomba kurebwa rero mu rwego rw’igihugu nka DRC hanyuma n’uko yakwegera abandi kugira ngo ifashwe n’abaturanyi n’abandi kugira ngo bakemure mu by’ukuri ibi bita ibibazo byabo bwite.”
Perezida Kagame yashimye Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa ugiye kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, avuga ko yahaye umwanya ushoboka imikoranire n’ibihugu by’ibituranyi kugira ngo ikibazo gikemuke kurusha uko cyagiye gikemurwa mu bihe byashize.
Perezida Kagame yanabajijwe ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ko kimaze igihe aho kuri iyi nshuro icyabaye ari uko cyatangiye kuganirwaho mu buryo buzwi mu gihe mbere byakorwaga abantu batabizi.
Yavuze ko bigizwemo uruhare na Angola na RDC, u Rwanda na Uganda byatangiye kuganira ku cyagaragajwe nk’umuzi w’ikibazo.


