Perezida Kagame yazamuye mu ntera, aha inshingano abasirikare bakuru

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru babiri b’ipeti rya Lieutenant Colonel, abaha inshingano hamwe n’abandi batanu.

Abazamuwe mu ntera ni Lt Col. Ruzindana Emmanuel wahawe ipeti rya Colonel, anagirwa uhagarariye dipolomasi ku rwego rw’igisirikare (Defence Attaché) muri Uganda.

Lt Col. Bakunzi Frank yahawe ipeti rya Colonel, agirwa uhagarariye dipolomasi ku rwego rw’igisirikare mu Misiri.

Brig. Gen. Ngiruwonsanga Jean Baptiste yagizwe umuyobozi ushinzwe ubutumwa bw’amahoro mu biro bikuru by’ingabo z’u Rwanda.

Lt Col. Bizimungu Claudien yagizwe umuyobozi wungirije w’ishami rya ba enjenyeri (Engineer Command) mu gisirikare cy’u Rwanda.

Lt Col. Kayisire Innocent yagizwe umuyobozi w’ikigo Horizon Logistics gishamikiye ku gisirikare cy’u Rwanda.

Lt Col. Munana Jean Paul yagizwe umuyobozi wa Brigade ya Combat Engineer, Lt Col. Mafura Faustin agirwa umwungirije.

Izamurwa mu ntera mu ngabo z’u Rwanda ryaherukaga tariki ya 26 Nzeri 2022 ubwo Kabandana Innocent wayoboye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique yahabwaga ipeti rya Lieutenant General.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yazamuye mu ntera, aha inshingano abasirikare bakuru
    Nibyo abagaragara nkabakozi beza bagomba kuzamurwa muntera kugura ngo gakomeze gukorwa neza ntampungenge ubushobozi bwose kurwego rwe abwibitseho.

  2. Perezida Kagame yazamuye mu ntera, aha inshingano abasirikare bakuru
    Nibyo abagaragara nkabakozi beza bagomba kuzamurwa muntera kugura ngo gakomeze gukorwa neza ntampungenge ubushobozi bwose kurwego rwe abwibitseho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *