Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye muri RDF bakabakaba 1,000

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari n’ Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abasirikare bo ku rwego rwa ba ofisiye bakabakaba 1,000, bamwe bahabwa inshingano nshya.

Mu bahawe imirimo mishya harimo Brig Gen Joseph Demali wahawe inshingano zo guhagararira igisirikare cy’u Rwanda muri Turkiya.

Lt Col Stanislas Gashugi we yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anagirwa uhagarariye igisirikare cy’u Rwanda muri Tanzania, mu gihe Major Ephrem Ngoga yazamuwe mu ntera akakirwa Lt Col; mbere yo kugirwa uhagarariye igisirikare cy’u Rwanda muri Kenya.

Undi wahawe inshingano nshya ni Major Eustache Rutabuzwa wahawe inshingano zo guhagararira igisirikare cy’u Rwanda muri Canada.

Itangazo riboneka ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rivuga kandi ko Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abofisiye 665 bari basanzwe ku rwego rwa ba Lieutenant akabagira ba Captain, mu gihe 319 bari basanzwe ari ba Sous-Lieutenant bagizwe ba Lieutenant.

Ni impinduka zahise zitangira gushyirwa mu bikorwa ririya tangazo rigisohoka.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye muri RDF bakabakaba 1,000
    ASante kbs turishimira izi mpinduka

  2. Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye muri RDF bakabakaba 1,000
    ASante kbs turishimira izi mpinduka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *