Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 632 bari bafite ipeti rya Sous-Lieutenant abagira ba Lieutenant.
Amakuru y’uku kuzamurwa mu ntera yemejwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, mu itangazo bwasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2025.
Ingingo ya gatandatu y’Iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ryo mu Ukuboza 2024, iteganya ko umusirikare ufite ipeti rya Sous-Lieutenant bisaba amezi atandatu kugira ngo azamurwe agezwe ku rya Lieutenant.
Gusa kuva ku ipeti rya Lieutenant ajya ku rya Capitaine bwo bisazaba kuba amaze imyaka ine ari Lieutenant.
Ba Sous-Officier ibishingirwaho bazamurwa mu mapeti harimo ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzumabushobozi; amahugurwa ya gisirikare yakozwe; gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera, iyo ari ngombwa; no gutsinda ikizamini cy’imyitozo ngororangingo.


