Perezida Kagame yazamuye mu ntera Lt Gen Mubarakh Muganga

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga amugira General.

RDF yemeje aya makuru biciye mu itangazo Minisiteri y’Ingabo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023.

Itangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akanaba Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen Mubarakh Muganga amuha ipeti rya General.”

Gen Mubarakh Muganga w’imyaka 56 y’amavuko, abaye umusirikare wa gatatu mu bari mu kazi muri RDF ugeze ku rwego rwa Jenerali w’inyenyeri enye, nyuma ya ba Gen Jean Bosco Kazura na Patrick Nyamvumba.

Muganga ni Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva muri Kamena uyu mwaka, ubwo yasimburaga kuri izo nshingano Kazura.

Mbere y’aho (kuva muri 2021) yari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka; inshingano yahawe nyuma yo kuzamurwa mu ntera avuye ku ipeti rya Major General.

Gen Muganga kandi yabaye umuyobozi wa Diviziyo ya Kane kuva mu 2008-2012, naho mu 2013-2015 aba umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu mu ngabo z’u Rwanda.

Mu 2016 kugeza muri 2021, yari umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere mu ngabo z’u Rwanda, ihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba.

Ni inshingano yafatanyaga no kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’Amaguriro y’Ingabo z’u Rwanda (Armed Forces Shop) ahahiramo Abasirikare, Abapolisi, Abacungagereza n’imiryango yabo.

Usibye kuba umusirikare ufite ubunararibonye buhambaye, Gen Muganga anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere.

Yanize amasomo ya gisirikare mu bijyanye no gutegura urugamba muri Kaminuza ya Gisirikare yo mu Bushinwa yitwa, National Defense University of PLA, mu 2012.

Muri uwo mwaka kandi yize ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere ya gisirikare n’amasomo y’Abasirikare bakuru, n’uburyo bwo kugena ingamba z’ibigo (Strategic Management) muri Kaminuza ya Tsinghua na Kaminuza ya Gisirikare zo mu Bushinwa.

Mu 2008 yize amasomo ya African Strategy Course, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nasser mu Misiri, amasomo ku Bikorwa Mpuzamahanga byo Kugarura Amahoro, n’amasomo ku butumwa bw’Abayobozi Bakuru yayigiye mu Kigo gitoza Kugarura Amahoro [Peace Support Training Centre] cyo muri Kenya aho yize mu 2007.

Mu mwaka wa 2006 Gen Mubarakh Muganga yize imicungire y’Ingabo muri Kenya, Amashuri makuru ya Gisirikare yayize i Lusaka muri Zambia mu 2005, mu gihe amasomo amwinjiza muri ba Ofisiye Bato [Cadet Officer Course] yayigiye i Jinja muri Uganda mu 1988-1989.

Perezida Kagame yamuzamuye mu ntera nyuma y’abandi basirikare barenga 10,700; barimo abato barenga 10,000 na ba Ofisiye barenga 700.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *