Bwiza
ads

Perezida Kagame yemeye inkunga ya Afurika y’Epfo mu itegurwa rya Formula 1

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 15 Ukwakira 2026 saa 09:40
Iminota 2 yo gusoma
Perezida Kagame yemeye inkunga ya Afurika y’Epfo mu itegurwa rya Formula 1

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yemeye kwakira ubufasha bwa Afurika y’Epfo mu gutegura isiganwa rya Formula 1 rigiye kongera kugaruka ku mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka isaga 35, nyuma y’uko Perezida Ramaphosa amushimiye kuba u Rwanda rugiye kugarura iri siganwa kandi akizeza inkunga y’igihugu.

Mu butumwa bwe kuri uyu wa Kane, Perezida Ramaphosa yagize ati: ‎"Mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Afurika y’Epfo, ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, hamwe na Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, ku bw’amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira irushanwa rya Formula 1 (Formula 1 African Grand Prix)."

‎Yakomeje agira ati: "Aya masezerano ni ikimenyetso cy’ubushobozi bw’u Rwanda ndetse n’ubw'umugabane wacu muri rusange. Nk’igihugu cyakiriye irushanwa rya mbere rya Grand Prix ku butaka bwa Afurika mu 1993, kikaba cyarateguye n’ibindi bikorwa bikomeye ku rwego rw’Isi, Afurika y’Epfo yiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose izasabwa gutanga".

Mu kumusubiza, Perezida Paul Kagame yagize ati: “Urakoze muvandimwe nkunda Perezida Cyril Ramaphosa kubw’amashimwe menshi no gutanga inkunga. Dutegereje kuzakorana namwe hamwe n’abantu bose dusangiye iki cyerekezo mu gihe tugira ibi isiganwa rya African Grand Prix koko mu buryo bwose bushoboka, kandi tugashyira siporo y’amamodoka ku rundi rwego ku mugabane wacu”.

Bwiza News

Igihugu cya Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu byifuzaga kongera kwakira isiganwa rya Formula 1 muri Afurika, birimo na Nigeria, ariko u Rwanda nirwo rwabashije gutsinda iri higanwa ubu rukaba rwatangiye urugendo rwo kuritegura uhereye ku kubaka aho rizakorerwa i Bugesera.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.