Perezida Kagame yageze i Doha aho mu bwami bwa Qatar, aho biteganyijwe ko abonana n’umuyobozi wa yo, Amir Tamim Bin Hamad bakagirana ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi.
Akigera i Doha kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yakiriwe ku kibuga cy’indege na Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Qatar ruje nyuma y’iminsi ibiri gusa Igisirikare cya Israel kigabye igitero i Doha cyari kigambiriye kwica abayobozi ba Hamas.
Ni igitero Guverinoma y’u Rwanda itazuyaje kwamagana ndetse yihanganisha Qatar n’abaturage ba yo.


