Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye uruhare rw’ikigega mpuzamahanga (Global Fund) mu kuramira ubuzima bw’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye, imikorere asanga yabera igisubizo ibibazo bitandukanye bigaragara ku Isi uyu munsi.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2017, afungura ku mugaragaro inama ya 37 ya Global Fund yahurije hamwe abanyamuryango bayo basaga 260, inama iri kubera mu Rwanda.
Global Fund yabaye umuterankunga w’u Rwanda mu bihe bitandukanye, itanga inkunga ifasha kwita ku babana na virusi itera SIDA n’ubundi burwayi butandukanye.
Ibyo yakoze ngo biri mu byafashije Abanyarwanda barwaye izo ndwara kongera kugira icyizere cyo kubaho.
Ati “Umuryango Global Fund hamwe na PEPFAR[gahunda ya Perezida wa Amerika yo kurwanya SIDA, President’s Emergency Plan For AIDS Relief] ni abafatanyabikorwa b’ingenzi kimwe n’indi miryango mu kuzamura ubuzima bw’Abanyarwanda. Kubera ubwo bufatanye, ubu Abanyarwanda benshi babona imiti irwanya ubwandu bwa SIDA.”
Ibyo byatumye imfu ziterwa n’indwara z’igituntu na malaria zigabanuka ku buryo bushimishije, bituma n’Abanyarwanda bagira icyizere cyo kubaho cyiyongereyeho imyaka isaga 20.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yishimiye kandi ukwaguka kwa Global Fund kuko ngo kwaziye rimwe no kugera kuri byinshi mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, byatijwe umurindi n’ubufatanye busesuye mu rwego rwo kuzamura ubuzima burambye.
Akomeza abwira abitabiriye iyo nama ko Ikigega Global Fund ari gishya, ariko ni n’uburyo bushya bw’imikorere ari bushya bugaragarira mu mikorere yacyo itikanyiza.
Imikorere y’iki kigega ndetse n’inkunga kigenera u Rwanda n’Isi muri rusange ngo bizakomeza gufasha mu kuramira ubuzima bw’abahatuye.
Ni muri urwo rwego yashimangiye ko imikorere yayo iramutse ibereye urugero abandi yazanzamura byinshi ku Isi.
Ati “Birashoboka ndetse biranoroshye ko abantu bashyira amafaranga aho adakoreshwa neza n’aho nta bikorwa bifatika bigerwaho, ariko niba uburyo bw’imikorere bw’ikigega Global Fund bwakoreshwaga mu guhangana n’ibindi bibazo by’isi, ibisubizo byaboneka.”
Imbere y’abagize ubuyobozi bw’inama y’ubutegetsi bw’iki kigega, Perezidaa Kagame yagaragaje agaciro k’inkunga igenera u Rwanda.
Ati “Uwavuga ko Global Fund ari umufatanyabikorwa wagaragaje inkunga ikomeye mu mateka yacu ntiyaba abeshye…, Ndashima uburyo ikigega [Global Fund] gishyira imbaraga mu gukorera mu mucyo no kubaza abantu icyo amafaranga yakoreshejwe.”
Global Fund yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2004, guhera muri 2014 yahinduye uburyo itangamo inkunga mu kurwanya virusi itera SIDA mu Rwanda, itangiza ubwo kuyitanga hagendewe ku musaruro w’iyatanzwe (HIV grant agreement based on Results-Based Financing/RBF model).
Kuva 2010 kugeza 2013 hakoreshejwe uburyo bwo gutera inkunga u Rwanda hagendewe ku kwerekana udushya n’impinduka mu kurwanya no gukumira virusi itera SIDA n’izindi ndwara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


