Perezida Kagame yihanganishije Macky Sall nyuma y’isanganya Sénégal yahuye na ryo

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we Macky Sall wa Sénégal, nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro by’ababyeyi muri kiriya gihugu igahitana impinja 11.

Ku munsi w’ejo ni bwo inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro bya Mame Abdou Aziz Sy Dabakh byo mu mujyi wa Tivaouane mu Burengerazuba bwa Sénégal, ihitana impinja zari zavutse 11.

Umuyobozi w’uriya mujyi, Demba Diop Sy, yatangaje ko iriya nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi, yungamo ko impinja eshatu ari zo zashoboye kurokorwa.

Perezida Paul Kagame abinyujije kuri Twitter ye, yihanganishije mugenzi we wa Sénégal nyuma ya ririya sanganya ryashavuje abatari bake muri kiriya gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Ati: “Nshuti Perezida Macky Sall, turakwihanganisha cyane ndetse na Senegal nyuma y’itakara ribabaje ry’ubuzima bwa bariya bana bato cyane. Imigisha.”

Nyuma y’iriya mpanuka Perezida Macky Sall yahise yirukana ku mirimo uwari Minisitiri w’Ubuzima, Abdoulaye Diouf Sarr.

Perezida Macky Sall abinyujije kuri Twitter ye kandi yashyizeho iminsi itatu y’icyunamo, mu rwego rwo gufata mu mugongo ababyeyi n’imiryango yabuze ababo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *