Perezida Kagame yijeje Tshisekedi ubufasha mu kugarura amahoro muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yijeje FĂ©lix Tshisekedi wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubufasha bwose bushoboka, mu rwego rwo kugarura amahoro mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Abakuru b’ibihugu bombi kuri uyu wa Mbere bahuriye i Paris mu Bufaransa, aho bitabiriye inama yiga kuri Sudani yateguwe na Perezida Emmanuel Macron.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byemeje ko Perezida Tshisekedi usanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango ya Afurika yunze Ubumwe na Kagame bahuriye i Paris, mu butumwa buri ku rubuga rwa Twitter.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ashyigikiye ingamba zose zigamije kugarura amahoro muri Congo Kinshasa. Ati: “Twishimiye uyu murongo wafashwe n’abayobozi ba RDC, kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo bigende neza.”

Perezida Kagame kandi yijeje Tshisekedi ko u Rwanda ruzifatanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byose bigamije gushimangira umutekano mu Burasirazuba bwayo.

Ati: “Tuzaba kandi turi kumwe na RDC mu bikorwa byose byashyizweho mu rwego rwo gushimangira umutekano mu burasirazuba bw’akarere kayo gahana imbibi n’igihugu cyacu.”

Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zashyizwe mu bihe bidasanzwe, mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro yayiyogoje.

Izi ntara kuri ubu ziyobowe n’abajenerali mu ngabo za FARDC, mu rwego rwo koroshya iriya gahunda.

Magingo aya igihugu cya Uganda kiri kwitegura buryo ki cyakohereza ingabo zacyo muri Béni na Ituri, gusa byitezwe ko u Rwanda na rwo rushobora kohereza ingabo muri RDC mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yijeje Tshisekedi ubufasha mu kugarura amahoro muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru
    Tskisekedi arakina n’umuriro ngo utazi umunyarda aramwiyegereza ntazatinda kubona ko yibeshye yemerera ingabo kujykujya gufata kungufu abagorevmurivrdc bazajyayo bibe amabuye y’agaciro bibe amakara imbaho ni ibisambo ruturaz’urwanda

  2. Perezida Kagame yijeje Tshisekedi ubufasha mu kugarura amahoro muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru
    Tskisekedi arakina n’umuriro ngo utazi umunyarda aramwiyegereza ntazatinda kubona ko yibeshye yemerera ingabo kujykujya gufata kungufu abagorevmurivrdc bazajyayo bibe amabuye y’agaciro bibe amakara imbaho ni ibisambo ruturaz’urwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *