Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa 2 Werurwe 2021 yaciye iteka No. 029/01 ryirukana abofisiye 36 muri Polisi y’u Rwanda.
Bigaragara mu Igazeti ya Leta No. 08 yasohotse kuri uyu wa 8 Werurwe 2021.
Umukuru w’Igihugu yashingiye ku Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo y’112, iy’120, iy’122 n’iy’176 n’Iteka rya Perezida No. 30/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga abapolisi, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 20 n’iya 70.
Yaciye iri teka kandi bisabwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ndetse byaremejwe kandi byarasuzumwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02/02/2021.
Muri aba bapolisi birukanwe harimo umwe ufite ipeti rya Senior Superintendent (SSP), ari we Manimba Gakwisi Emmanuel ndetse n’abandi babiri bafite ipeti rya Superintendent (SP); Kamari Mberangabo na Kayitare Alfred.
Harimo kandi abapolisi 10 b’ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP), 9 bafite ipeti rya Inspector of Police (IP) n’abandi 14 bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).

Urutonde rw’abirukanwe bose
Aba bapolisi birukanwe nyuma y’abandi bato n’aba su-ofisiye 386 baherutse kwirukanwa n’amateka ya Minisitiri w’Ubutabera yasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 16/02/2021.
Abapolisi bakunze kwirukanwa bazira imyitwarire itanoze, irimo cyane cyane kwaka no kwakira ruswa; icyaha gisanzwe gihanwa n’amategako ya Leta y’u Rwanda.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

16 Responses
Perezida Kagame yirukanye abofisiye 36 muri Polisi y’u Rwanda
Aba barirukanwa bakaza mu ma cartier bakibera abajura bo k’urwego rwo hejuru
Ngaho mugushikuza amatelefone amasakoshi nibindi
Ubu rubanda rugufi rwo Hasi nitwe tugowe tuzagerwaho nizongaruka

Nyarabirori we umuntu nka CIP, IP bakoreye igihugu
Bagakora ikosa bagasezererwa nibo uvuga bazaza ku kwiba ishakoshi
Uri nyirabirori kweli

None se ko aba bahamwa nicya cya ruswa kandi gihanwa namategeko bagahanishwa kwirukanwa nkaho itegeko rya ruswa ritabareba?

Ariko bajye bigora bamanuke no kuri bamwe nitwa ba DASSO cg Bajye babaha Akazi Bamaze Kubigisha Displine, kuko iyo ubabonye ubona ntaho bataniye na bamwe batorejwe Muri Nyungwe muri za 1993/94

Ese Fifi Hari uwayigusabye muribo?
nonese wabimenyesheje Ubuyobozi ntihagira igiko
rwa?

Bira babajepe kuba umuntu yiyemeza gukorera igihugu yarangiza akajya kurya ruswa umuntu utanyurwa nu mushahara ahembwa akajya guta ikuzo gutyo ntashema aba ahesheje urwamubyaye.

Kuki umusaza wacu adacisha umweyo no muri RIB? Ko uwitwa Egide Rwagihuta yigize kabutindi! Ruswa ayirira kuyimara!