Kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uherereye i Addis Abeba mu murwa mukuru wa Ethiopia, yitabiriye ifungura ry’inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
Ni ku nshuro ya 33 iyi nama iri kuba, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gucecekesha imbunda: Guharurira inzira iterambere ry’Afurika.” Ihurije hamwe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize AU, abayobozi muri Komisiyo ya AU, abahagarariye ibihugu byabo muri uwo muryango n’abandi batumirwa.
Perezida Kagame ari i Addis Abeba kuva ku munsi w’ejo, aho yageze agahita atorerwa kuyobora akanama kiga kuri gahuta z’iterambere z’urwego rwa AUDA-NEPAD.
Kuri iki cyumweru biteganyijwe ko umukuru w’igihugu ageza ku bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inteko rusange y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe raporo ku mavugurura y’inzego zawo.
Ni raporo ku mikorere ya Komisiyo ya AU, uburyo bwo gupima uko inzego zigera ku byo ziyemeje, kwishakamo ubushobozi nk’ibihugu bihuriye mu muryango, uko abayobozi bahagararirwa mu nama za AU n’ibindi.
Ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri iki cyumweru aranitabira umugoroba wo gusangira wateguwe na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Dr.Abiy Ahmed.Ni nyuma y’indi nama y’abayobozi b’amashami n’imiryango bigize AU Perezida Paul Kagame aza kwitabira ku gicamunsi cy’iki cyumweru.





