Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza, yitabiriye inama ku bufatanye bwa Turkiya n’umugabane wa Afurika.
Iyi nama iri kuba ku nshuro ya gatatu iri kubera muri Congress Center ya Istanbul mu murwa mukuru wa Turkiya.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko iyi nama iri bwibande “ku mahirwe yo gushimangira ubufatanye bwa Afurika na Turkiya binyuze muri gahunda y’ibikorwa bihuriweho.”
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yageze mu mujyi wa Istanbul, mbere y’uko agirana ibiganiro na mugenzi we Recep Tayyip Erdo?an uyobora Turkiya.
Ni ibiganiro byibanze ku kwagura no gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, binitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.






