Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye inama yiga ku bukungu bw’isi (World Economic Forum: WEF) ibera mu gihugu cy’Ubusuwisi guhera kuri uyu wa 17 Mutarama 2017 ikazasoza ku wa 20 Mutarama 2017.
Inama ya WEF iba buri mwaka, igahuza abayobozi bakomeye ku Isi, aho baba baganira ku bikorwa byo kuzamura ubukungu n’imibereho y’abatuye Isi. Mu mwaka ushize, WEF yo ku mugabane wa Afurika yabereye mu mujyi wa Kigali ku ya 11-13 Gicurasi.
Perezida Kagame yatumiwe muri iyi nama kuko yashoboye guhagarika Jenoside, agasana igihugu cyari cyarashegeshwe ku buryo kuri ubu nyuma y’imyaka 23 u Rwanda rumaze kugera ku iterambere rigaragarira amahanga.
Biteganyijwe ko umukuru w’u Rwanda azatanga ikiganiro muri iyi nama ku ya 19 Mutarama, iki kiganiro kizaba kiga ku mpamvu ibihugu byinshi byita ku iterambere ry’ikoranabuhanga ariko bikibagirwa umutekano w’abarikoresha no guhugura rubanda mu kurikoresha.
Mu kiganiro cyabanjirije iyi nama cyatanzwe na Anthony Scaramucci, umwe mu bahagarariye ibikorwa bya perezida Trump w’Amerika kuri ubu ukiri mu nzibacyuho, yemeje ko ubwo Trump azaba atangiye gutageka azashaka imikoranire myiza n’igihugu cy’Ubushinwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Byitezwe ko iyi nama yitabirwa n’abarenga 2,200 ikazagira ibyiciro 220, abanyamakuru barenga 500 nabo bahawe ikaze mu byiciro byose by’iyi nama.
Inama ya WEF iterwa inkunga n’abanyamuryango bayo barenga igihumbi, aba bose bayishoramo amafaranga arenga miliyari 5 z’amadorali y’Amerika. Iyi nama yatangiye bwa mbere mu mwaka wa 1971, kugezza mu mwaka wa 1987 iyi nama yari iy’Ubuyoyobozi ku mugabane w’Uburayi gusa.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


