pr2.jpg

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku miyoborere muri Qatar- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Qatar aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri yiga ku miyoborere, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo hirya no hino ku Isi.

Nk’uko itangazo ryo mu biro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ribivuga, Perezida Kagame yageze ku kibuga cy’indege mu Mujyi wa Doha yakirwa na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi n’itumanaho, Jassim bin Saif Al Sulaiti.

Ni inama y’iminsi ibiri yitabirwa n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Tamim bin Hamad Al-Thani n’abandi bayobozi bayitumiwemo bo mu bihugu byo ku migabane itandukanye bo mu nzego za Leta ndetse n’abikorera.

Ni inama itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2019, i Doha muri Qatar, aho iba yitabiriwe n’imbaga y’abayobozi n’abafata ibyemezo mu nzego zitandukanye hagamijwe ku kuganira ku bibazo byugarije Isi.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri iki gihugu cya Quatar nyuma y’iminsi mike Leta y’u Rwanda na Kompanyi y’indege yo muri Qatar (Qatar Airways), basinye amasezerano y’ubufatanye yo kubaka ikibuga cy’indege cy’i Bugesera.

Muri ayo masezerano, biteganyijwe ko Qatar Airways izafata 60% by’iki kibuga, bifite agaciro ka miliyari 1.3 z’amadolari ya Amerika.

Umubano hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Qatar si uwa none. RBA igatangaza ko ibi bihugu byombi kuva mu mwaka ushize wa 2018, uyu mubano wiyongereyemo ikibatsi utangira kugaragaza ibimenyetso byo gushinga imizi kurushaho.

Ibi bishimangirwa n’ingendo z’abakuru b’ibihugu byombi, aho muri iyi myaka 2 ishize, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha inshuro 2 [iyi ikaba iya 3] ndetse Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we akaba amaze gusura u Rwanda inshuro 2 muri uyu mwaka wa 2019.

Kugeza ubu, u Rwanda na Afurika y’Epfo ni byo bihugu byo k’umugabane wa Afrika Qatar yakuriyeho abaturage babyo visa mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza ndetse n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

pr2.jpg
pr3.jpg
pr4.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *