Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we wa Angola uherutse gutorwa, Joà£o Lourenà§o.
Ni umuhango uteganyijwe uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017. Nkuko bigaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu w’u Rwanda, Perezida Kagame yageze muri iki gihugu ku munsi w’ejo hashize.
Joà£o Lourenà§o yatsinze aya matora ku wa 25 Kanama uyu mwaka n’amajwi 64.5%. Akomoka mu ishyaka riri ku butegetsi, MPLA (People’s Movement for the Liberation of Angola), riyoborwa na Edouardo dos Santos wanze kongera kwiyamamaza kuyobora iki gihugu ku bushake bwe.

Eduardo nubwo atakiri Perezida w’iki gihugu, ni we mugaba w’ikirenga w’ingabo na polisi.
Uyu muyobozi yiyemeje gutangiza ingamba nshya zigamije guteza imbere ubukungu ndetse n’izamuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli.
Ubwo Lourenà§o yatorwaga, Perezida Kagame yamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo ye amushimira ndetse n’abaturage ba Angola.
Iki gihugu gituwe n’abaturage basaga miliyoni 25, kikaba n’icya kabiri gitanga peteroli nyinhsi muri Afurika, n’utugunguru 1680 ku munsi.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com


