Perezida Kagame yoherereje indamukanyo Col Asmi Goïta uyoboye Mali

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame aherutse koherereza indamukanyo Col Asmi Goïta uyoboye igihugu cya Mali mu buryo bw’inzibacyuho amwifuriza ishya n’ihirwe we n’abaturage bose b’igihugu cye.

Ni ubutumwa Col Goïta yashyikirijwe na Amb. Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu bihugu bya Sénégal, Mali, Guinée-Bissau, Gambia na Cap Vert iherutse no kumushyikiriza impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Mali.

Byabaye ku wa Kane tariki ya 16 Ukuboza.

Amb. Karabaranga yanamenyesheje Col Goïta ko Perezida Kagame azarushaho gushimangira umubano mwiza uri hagati y’Ibihugu byombi no gukomeza ubutwerane n’ubuhahirane.

Col Assimi Goita yijeje Amb. Karabaranga ubufatanye mu gusohoza neza inshingano yahawe na Perezida Kagame, anamusaba kumugezaho indamukanyo ye kandi ko igihugu cye kizakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Col Goita yanamugaragarije ko ashima cyane ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame by’umwihariko bwazanye impinduka zigamije iterambere ry’u Rwanda ariko n’Umugabane wa Afurika muri rusange, byagize u Rwanda intangarugero mu kwihesha agaciro no guharanira kwigira.

Yashimye ibikorwa u Rwanda rugiramo uruhare byo kubungabunga umutekano hirya no hino, agaragaza ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya hagamijwe inyungu z’abaturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *