20251104_144232

Perezida Kagame yongeye kuganira na Emir wa Qatar

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo, Perezida Paul Kagame yabonanye anagirana ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Umukuru w’Igihugu ari i Doha muri Qatar kuva ku wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo, aho yitabiriye Inama ya kabiri Mpuzamahanga ku Iterambere ry’Abaturage ku Isi izwi nka Second World Summit for Social Development.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu butumwa byanyujije ku rubuga rwa X, byavuze ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Emir wa Qatar byibanze “ku mubano mwiza hagati y’u Rwanda na Leta ya Qatar ndetse n’inzego zitandukanye z’ubufatanye.”

Muri Nzeri uyu mwaka na bwo abayobozi b’ibihugu byombi bari bahuye bagirana ibiganiro, ndetse Perezida Kagame aboneraho kwifatanya n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, nyuma y’igitero cyaherukaga kugabwa na Israel muri icyo gihugu.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, mu bikorwa by’ubukerarugendo n’ubwikorezi.

Uwo mubano ushimangira icyerekezo u Rwanda rufite mu guteza imbere dipolomasi y’ubufatanye bushingiye ku bwubahane, amahoro n’iterambere.

Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.

Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *