Perezida Kagame yunamiye Kenneth Kaunda ufatwa nk’umubyeyi w’ubwigenge bwa Afurika

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije umuryango wa Kenneth Kaunda ndetse n’abaturage b’igihugu cya Zambia, nyuma y’urupfu rw’uyu mukambwe ufatwa nk’umubyeyi w’ubwigenge bwa Afurika.

Ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021 ni bwo Kaunda yitabye Imana azize uburwayi bw’ibihaha.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe waharaniye ubwigenge bwa Zambia akanaba Perezida wa mbere wa kiriya gihugu, yatangajwe bwa mbere na Hakainde Hichilema uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu (Party for National Development).

Uyu yasobanuye ko yaguye mu bitaro bya gisirikare bya Maina Soko biri mu Murwa Mukuru Lusaka, aho yavurirwaga nk’uko byari byatangajwe n’ibiro bye ku wa 15 Kamena uyu mwaka.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter ye, yihanganishije umuryango w’uriya mukambwe n’abaturage ba Zambia muri rusange.

Ati: “Ndihanganisha cyane umuryango wa Perezida Kenneth Kaunda n’abaturage ba Zambia.”

Perezida Kagame yunzemo ko “Ubwitange bwe mu kubohora Afurika ntibuzibagirana. Ubuyobozi bwe ku mugabane n’umurage w’ukwishyira ukizana kwa Afurika (Pan-Africanism) bizakomeza kubaho ku bw’ibisekuruza bizaza”.

Perezida Kagame yunamiye nyakwigendera Kenneth Kaunda nyuma y’abakuru b’ibihugu barimo nka Yoweri Museveni wa Uganda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, FĂ©lix Tshisekedi wa RDC, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi; n’abandi.

Nyakwigendera Kenneth Kaunda yavukiye mu Karere ka Chinsali gaherereye mu Ntara ya Muchinga ho muri Zambia, ku wa 28 Mata 1924.

Ni umwe mu bafatwa nk’intwari zaharaniye ubwigenge bwa Afurika ikigobotora ingoma ya gikoloni bari bakiriho, kuko abenshi nka Nelson Mandela wa Afurika y’Epfo, Patrice Lumumba wa RDC, Kwame Nkurumah wa Ghana, Julius Nyerere wa Tanzania, Robert Mugabe wa Zimbabwe n’abandi bitabye Imana.

Nyuma yo kuva ku butegetsi mu 1991, yagiye akora ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza birimo no kurwanya SIDA.

Yagiye yandika ibitabo bitandukanye birimo “Zambia Shall Be Free” cyo mu 1962, “Kaunda on Violence” cyo mu 1980, “Letter to my Children” cyo mu 1973 n’ibindi.

Yagaragaye kandi muri filime yiswe “Comrade President” mu 2012, yagarukaga ku buryo bwo kurwanya ubukoloni.

Yashakanye na Betty Kaunda mu 1946, waje kwitaba Imana muri Nzeri 2012. Urugendo rwe ku Isi yarwibarukiyemo abana bane.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *