Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yagaragaye mu murwa wa Nairobi, atembera wenyine, nta murinzi, bitandukanye n’ibisanzwe ku muntu w’umunyacyubahiro, by’umwihariko Umukuru w’Igihugu.
Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filimi, Pascal Tokodi wabonye Perezida Uhuru watemberaga afite inkoni mu kuboko kw’ibumoso, yabashije kumufata videwo, ayisakaza ku mbuga nkoranyambaga ze.
Tokodi wari mu modoka, yatunguwe no kubona uyu Mukuru w’Igihugu ndetse bagirana ikiganiro kigufi. Akiri muri iyi modoka nk’uko byumvikana muri iyi videwo, yabajije Perezida Kenyatta ati: “Mumeze mute nyakubahwa? Oooh bwiza bwanjye, mugire umunsi mwiza.”

Perezida Kenyatta ubwo yatemberaga yafashwe videwo na Pokodi ugaragara muri iyi foto
Uyu muhanzi mu masegonda 14 y’ikiganiro na Perezida Kenyatta, yamusabye ko yakurikirana ikiganiro ‘Selina Show’ gitambuka kuri televiziyo ya Maisha Magic East. Ati: “Murebe Selina, Maisha Magic East”, amusubiza ati: “Urakoze, nayibonye.”
Ibitangazamakuru byo muri Kenya bivuga ko ahantu Perezida Kenyatta yatembereraga ari hafi y’ingoro ye, n’ubundi isanzwe iri muri Nairobi.
Ngo na none yigeze kugaragara atembera wenyine muri Nairobi muri Gashyantare 2021, gusa bwo ngo yari atwaye imodoka.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


