Perezida Kikwete yatangiye imishyikirano na FDLR

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho abarwanyi ba FDLR bashimutiye abakuru b’idini ba Islam bakomoka muri Tanzaniya FDLR ikaka leta ya Tanzaniya ingurane y’ibihumbi 20 by’amadorali ubu noneho Perezida Kikwete yatangiye imishyikirano n’uyu mutwe kugira aba basilamu barekurwe.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abashinwa Xinhuwa biravuga ko ubuyobozi bukuru bw’ inyeshyamba za FDLR bwasabye igihugu cya Tanzania gutanga amadorari y’ amanyamerika ibihumbi 20 mu gihe gito bitaba ibyo abo bayisilamu bafashwe nayo bakicwa .
FDLR
Aba bayobozi b’ idini rya Isilamu muri Tanzania 6 n’ abashoferi bari batwaye bafashwe na FDLR mu karere ka Rutshuru ku italiki ya 2 Kanama 2015.
N’ ubwo FDLR yasize ikoze jenoside yahitanye abatutsi basaga miliyoni mu Rwanda muri 1994, Leta ya Tanzania yashize FDLR ku rutonde rw’ imitwe ya gisirikare nyafurika iharanira amahoro(freedom figthters).
kikwete
Kugeza magingo aya, sosiyete sivile yo muri Kivu y’ Amajyaruguru yababajwe n’ iki gikorwa cya FDLR ivuga ko kije gutokora umubano w’ ibihugu byombi wari uhagaze neza nk’ uko tubikesha Xinhua.
Uko bimeze kose, abasirikare ba za Tanzania bari muri Monusco bihaye intego yo kurwanya imitwe yose yitwara gisirikare usibye FDLR.
Leta y’ I Kigali nayo ikomeza kunenga yivuye inyuma ubushake buke bwa FBI ifatanyije na Tanzania , Afurika y’ Epfo n’ ibindi bihugu mu kwambura FDLR intwaro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *