Perezida Lungu yahiye ubwoba aterana amagambo na mukeba

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Zambia uri ku butegetsi muri iki gihe yavuze ko amatora rusange arimo n’aya perezida yabaye ku wa kane “atakozwe mu bwisanzure no mu mucyo”.

Ibyavuye mu matora by’ibanze bigaragaza ko Perezida Edgar Lungu ari inyuma ya mukeba we ukomeye, umunyemari Hakainde Hichilema, umenyerewe mu gihugu ku izina rya “HH” ry’impine y’amazina ye.

Perezida yavuze ko indorerezi zo mu ishyaka rye rya Patriotic Front zirukanwe mu biro by’itora, bigatuma amajwi asigara atarinzwe.

Mu kumusubiza, Hichilema, yavuze ko ibyo yatangaje ari “igikorwa cya nyuma cyo gutakaza icyizere cy’ubutegetsi bucyuye igihe”.

Lungu, urimo gushaka manda ya kabiri y’imyaka itanu, yanavuze ko urugomo rwabaye mu ntara yabuzemo amajwi rwatumye “igikorwa cyose gihinduka impfabusa”.

Yavuze ko ishyaka rye ririmo gutekereza ku kigiye gukurikiraho.

Akanama k’amatora ka Zambia nta cyo kari kabitangazaho.

Habaye urugomo mu ntara y’amajyepfo, iy’amajyaruguru ashyira uburengerazuba ndetse no mu ntara y’uburengerazuba, nkuko itangazo rya Perezida Lungu ribivuga.

Indorerezi zo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) zasohoye raporo y’ibanze ku migendekere y’amatora, zivuga ko amatora yaranzwemo “ingamba zitangana zo kubuza ibikorwa mu kwiyamamaza, kubuza ubwisanzure bwo guterana no gukora ingendo ndetse no gukoresha nabi kuba ku butegetsi”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *