Perezida Lungu yijeje Ambasaderi Rugira gukomeza ubufatanye hagati ya Zambia n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Edgar Lungu avuga ko Zambia itegereje kwakira inama ya 7 ya Komisiyo Ihoraho y’Ubufatanye hagati ya Zambia n’u Rwanda, kugira ngo iharushweho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu gihe icyorezo cya COVID-19 kizaba kibyemeye.

Ubwo Ambasaderi Amandin Rugira yamushyikirizaga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Zambia, we na Ambasaderi w’u Budage, Dr Anne Wagner-Mitchell, Perezida Lungu yavuze ko Zambiya itegereje kuzitabira inama y’umuryango wa Commonwealth i Kigali yimuriwe mu mwaka utaha.

Yavuze ko guverinoma ye izakomeza guteza imbere no kurushaho kunoza ubufatanye bw’ibihugu byombi binyuze mu kuzamura nkana ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu impande zombie nk’uko iyi nkuru dukesha Zambia Daily Mail ikomeza ivuga.

Perezida Lungu yashimangiye ko guverinoma ikomeje kwiyemeza guteza imbere umubano n’ubufatanye, mu nzego zose kandi ku rwego mpuzamahanga n’u Rwanda n’u Budage, bugamije inyungu z’abaturage b’ibihugu byose.

Yabwiye Ambasaderi Rugira ko Zambia n’u Rwanda bifitanye umubano mwiza nk’uko byagaragajwe n’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Zambia mu 2017 ndetse n’uruzinduko rwe mu Rwanda mu 2018, aho mu biganiro bagiranye hasinywe n’amasezerano menshi y’ibihugu byombi akeneye gushyirwa mu bikorwa byuzuye.

Perezida Lungu yavuze ko Zambiya yishimira intambwe igaragara u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT), ndetse no mu zindi nzego z’ingenzi mu bukungu.

Ati: “Twebwe rero twiteguye kongera ubufatanye mu nyungu z’ibihugu byacu byombi. Nyakubahwa, ndagushishikariza gukorana bya hafi n’inzego zibishinzwe ku mpande zombi kugira ngo urangize imishyikirano ku mushinga w’amasezerano y’ubufatanye ku gusoresha kabiri, ubuhinzi, gusonerwa viza, abinjira n’abasohoka, uburezi n’ubukerarugendo, ndetse no mu zindi nzego ”.

Yakomeje agira ati: “Ku rwego rw’ibihugu byinshi, turateganya gukorana bya hafi na Repubulika y’u Rwanda kugira ngo duteze imbere, mu bindi, gahunda y’Umuryango w’Abibumbye 2030 igamije iterambere rirambye na gahunda y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika 2063, hagamijwe gushyiraho“ Afurika dushaka ”.

Mu minsi yashize hari hagiye kuzamuka umwuka mubi hagati ya Zambia n’u Rwanda, ubwo Major Callixte Sankara, wari umuvugzi w’inyeshyamba za FLN, yatunguranaga agatangaza ko Perezida Edgar Lungu yabateye inkunga yo gutera u Rwanda mu bitero uyu mutwe wagabye mu majyepfo y’u Rwanda mu 2018, ariko Zambia irbihakana ndetse ibihugu yombi bikemura iki kibazo mu nzira ya dipolomasi kitageze kure.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *