23vid-cover-macron-nyc-new-superJumbo

Perezida Macron yahagaritswe ku muhanda kugira ngo Trump atambuke

Sangiza iyi nkuru

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yahagaritswe ku muhanda na Polisi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo Perezida Donald Trump wagombaga kuwunyuramo abanze atambuke.

Byabaye ku wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri, ubwo Macron yari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana Macron wari umaze kugeza ijambo ku nteko rusange ya Loni asaba ko Palestine yakwemerwa nk’igihugu cyigenga asohoka mu modoka ye kugira ngo avugane n’abapolisi bari bamuhagaritse, kugira ngo imodoka za Trump zari zigiye guca muri uwo muhanda zibanze gutambuka.

Muri ayo mashusho Macron yumvikana abwira umupolisi ko akeneye kujya kuri Ambasade y’u Bufaransa.

Umupolisi amusubiza agira ati: “Unyihanganire Perezida, unyihanganire cyane. Ibintu byose byahagaritswe, hari imodoka ziri kuza magingo aya.”

Perezida Macron ahita areba mu muhanda agasubiza umupolisi ati: “Niba ntazo uri kubona reka nambuke. Ndashyikirana nawe.”

Nyuma yo kwangirwa kugenda, Perezida Emmanuel Macron yahise akura telefoni ye mu mufuka ahamagara Trump.

Yumvikanye amubwira ati: “Umeze ute? Uzi ibibaye? Ntegerereje mu muhanda kubera ko ibintu byose byahagaritswe ku bwawe.”

Ntibizwi ibyo Trump yamusubije, icyakora Perezida w’u Bufaransa nyuma yemererwa gutambuka, ariko akagenza ibirenge aho kugenda mu modoka.

Umunyamakuru wafashe amashusho ya Perezida Macron yavuze ko yagenze iminota ibarirwa muri 30, ari kumwe n’abarinzi be.

Perezida Macron kandi hari ubwo yagiye ahagarara yifotozanya n’abagenzi bamusabye za ‘autographes’, ndetse hari umugabo umwe wagaragaye amusoma ku gahanga.

Perezida Emmanuel Macron mbere yo guhagarikwa ku muhanda, yari yabanje kubwira Inteko Rusange ya Loni ko “igihe kirageze ngo harangizwe intambara yo muri Gaza, ubwicanyi ndetse n’impfu.”

Yunzemo ati: “Igihe kirageze ngo abaturage ba Palestine bahabwe ubutabera ndetse no kwemera Leta ya Palestine muri Gaza, West Bank na Yeruzalemu.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *