Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yijeje mugenzi we uyoboye Ukraine, Volodymyr Zelensky, ko igihugu cye kizakomeza kubaha ibikoresho by’igisirikare.
Ni mu gihe ingabo za Ukraine zimaze amezi arenga abiri mu mirwano n’iz’u Burusiya zabashojeho intambara tariki ya 24 Gashyantare 2022.
Perezida Macron kuri uyu wa 30 Mata 2022 yatangaje ko yavuganye na Zelensky ku murongo wa telefone, amumenyesha ko u Bufaransa buzakomeza gushyigikira ubusugire n’ubwigenge bwa Ukraine, kandi bukayiha n’ibi bikoresho.
Yagize ati: “Ku murongo wa telefone na Perezida Zelensky, namugaragarije ubushake bwo guharanira ubusugire n’ubwigenge bwa Ukraine. Ubufasha bw’ibikoresho by’igisirikare buzakomeza, ubufasha bw’ubutabazi bwa toni zirenga 615 z’ibikoresho bwaroherejwe.”
U Bufaransa bwiyunze n’ibindi bihugu bigize umuryango NATO birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Budage byiyemeje gufasha mu buryo butandukanye Ukraine muri iyi ntambara.

4 Responses
Perezida Macron yijeje Zelensky gukomeza guha Ukraine ibikoresho by’igisirikare
ariko iriyantambara irikuba cyangwa nukudushuka

Abanya ikerene nibihangane abantu bateza abandi amakuba umubwiriza 8:9
Perezida Macron yijeje Zelensky gukomeza guha Ukraine ibikoresho by’igisirikare
Abanya ikerene nibihangane abantu bateza abandi amakuba umubwiriza 8:9