Perezida Museveni avuga ko Leta izishyura ibyangirijwe mu rugamba rwa RPA

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko Leta izishyura abaturage begereye u Rwanda bafite ibyabo byangiritse ubwo ngo Uganda yateraga inkunga intambara ya RPA yo kubohoza u Rwanda.

Perezida Museveni yatangaje ibi mu ruzinduko yagiriraga mu Karere ka Kisoro ahitwa Murora kuwa 29 Mutarama 2020. Ni uruzinduko rwari rugamije gushimira abaturage bo muri ako gace uko bafashije ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) gutsinda amatora.

Radio Ijwi rya Amerika itangaza ko Museveni yari muri ako gace mu birometero bibiri uvuye ku mupaka w’u Rwanda nta burinzi budasanzwe yari afite.

Museveni yavuze ko Abakiga (abaturage ahanini batuye mu Karere ka Kabale) bamaze imyaka myinshi bamwishyuza ibyabo byangirikiye mu ntambara Rwanda Patriotic Army (RPA) yari yatangije ku Rwanda. Ni mu rugamba rwise urwo kubohora u Rwanda rwatangiye kuwa 1 Ukwakira 1990 rutangijwe na Gen. Fred Gisa Rwigema.

Mu rurimi rw’Olunyankole- Rukiga Museveni ati ” Abantu bahombye ibyabo cyangwa imitungo yabo yononekaye muri za 90 ubwo twashyigikiraga intambara ya RPF, hari Abakiga benze kunkubita bambwira ngo ninkure abantu banjye mu mirima yabo y’ibijumba. Ngo barimo babibira ibijumba mu mirima. Nabasubije mbabwira ko atari njye wababwiye ngo baturane n’ u Rwanda, ko ntacyo nabikoraho bihangane na n’ubu baracyanyishyuza,”

Yakomeje agira ati ” Kugeza ubu baracyansaba ibyabo. Kubera iyo mpamvu, kubera ko bahombye byinshi cyane, Leta yiyemeje kuzabariha, tuzabariha.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana ingano y’umutungo w’ibyangirijwe muri ibyo bihe. Bivugwa ko hari abakomerekejwe, abandi baricwa ndetse n’imitungo irangirika. Aba baturage ntibahwemye gusaba ko bahabwa indishyi na Leta ya Uganda.

Si ubwa mbere ibyo kwishyuza ibyangiritse mu ntambara bisabwe n’ abatuye ku mupaka kuko no mu myaka yashize hagiye humvikana amakuru nkayo. Abanya-Uganda bagiye bagaragaza icyifuzo cy’ uko bakwishyurwa ariko noneho cyane cyane ku miryango bivugwa ko yabuze ababo ku rugamba bafashijemo RPA, abarumugariyeho n’ abariho bumva bagombye kubihemberwa.

Ibi ariko uwigeze kuba Umuvugizi w’Iingabo Z’u Rwanda (RDF), Col. Jill Rutaremara, igihe iki kibazo cyazamurwaga, yahakanye ayo makuru avuga ko adafite shingiro.

Ibi biramutse byarabayeho nk’uko bizamurwa na bamwe mu Banya- Uganda bishobora kugorana hatabayeho kuvuga rumwe cyangwa amasezerano yanditse ( nk’abacanshuro) yashingirwaho mu gukemura icyo kibazo.

Ikindi umuntu ashobora kwibaza ni ukumenya uruhande rwangirije imitungo y’abaturage kuko bishoboka ko byaba ari uruhande rwari ruhanganye ku rugamba na RPA arirwo Ex- FAR. Uko byagenda kose ni no kumenya uko bigenda mu rwego rw’ amategeko uwishyura ibikorwa by’ abaturage byangirika mu gihe cy’ intambara.

Ibintu ntekereza ko bitoroshye kandi bigoye kuko icyo gihe n’ ab’ahandi mu bindi bice nk’ahahoze Byumba, bashobora kubizamukiraho bishyuza ibyabo byangiritse.

Gusa Museveni ashobora kuba yabivuze ashaka gucubya imitima y’ abo baturage kugira ngo icyo kibazo kitazongera kuzamurwa.

Mu bihe arimo byo kwitegura amatora umwaka utaha, aramutse yishyuye abo baturage, Perezida Museveni yaba akoze igikorwa cyiza cyatuma yigarurira imitima y’abatora muri icyo gice cy’ Abakiga (Kabale) n’Abafumbira (Kisoro).

Ikindi gifite uburemere ni ugutanga ubwo butumwa ku mupaka w’ u Rwanda, ashaka kutaragaza ko we nta ribi rye ko aba ashaka ko abaturage babaho nta kibabangamiye.

Ibyo gufashanya ku rugamba byo ni ibintu nabyo bitavugwaho rumwe iyo bigeze ku kwishyurana kuko hari abavuga ko uko Abanyarwanda bafashije Museveni gufata ubutegetsi ari nako Abanya-Uganda bafashije Kagame RPA. Hagati aho rero ibivugwa biramutse bibaye impamo, ni nde wazishyura undi?

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Museveni avuga ko Leta izishyura ibyangirijwe mu rugamba rwa RPA
    Hhhhhhh iyinkuru yo irandangije na Leta y’u Rwanda irasaba indishyi yakababaro kumiryango yabanyarwanda yamufashije gufata igihugu ndetse nokudushyikiriza imibiri yabacu tutashyinguye mucyubahiro baguye murugambarwe doreko Hari ubuhanga yigeze kwereka Habyarimana dukeneye imibiri yabwo UMWIJUTO WIKINONKO KOKO

  2. Perezida Museveni avuga ko Leta izishyura ibyangirijwe mu rugamba rwa RPA
    Hhhhhhh iyinkuru yo irandangije na Leta y’u Rwanda irasaba indishyi yakababaro kumiryango yabanyarwanda yamufashije gufata igihugu ndetse nokudushyikiriza imibiri yabacu tutashyinguye mucyubahiro baguye murugambarwe doreko Hari ubuhanga yigeze kwereka Habyarimana dukeneye imibiri yabwo UMWIJUTO WIKINONKO KOKO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *