Perezida Museveni yaburiye abayobozi bafite ingeso yo kurya ruswa abasaba kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibyo kuko ngo agiye kubahagurukira. Iyi akaba ari intangiriro ya manda ye ya gatanu yatangaje ko nta mikino izayirangwamo agira ati: “Kisanja Hakuna Muchezo” , aho yiyemeje we ku giti cye kwihanganira n’abayobozi bamunzwe na ruswa.
Kuri uyu wa gatanu ubwo yari mu mwihererero w’abayobozi ubera ahitwa Wakiso, perezida Museveni yongeye kuburira ba minisitiri n’abandi bayobozi muri guverinoma abasaba kwirinda ruswa avuga ko ari imwe mu mpamvu nyamukuru izitira iterambere rya Uganda.
Perezida Museveni yavuze ko biteye isoni kubona ba minisitiri, abanyapolitiki n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma baka ruswa no guhabwa ibindi bintu n’abashoramari bikarakaza benshi muri bo bigatuma bava mu gihugu ari nako bisiga byanduje isura ya Uganda.
Yagize ati: “ Ibi bigomba guhagarara naho ubundi abantu bazabangamirwa. Ntimugomba kwaka favors abashoramari, mubasaba kwishyurira abana banyu amafaranga y’ishuri, cyangwa kora iki kora kiriya. Niba mufite ikibazo, muhamagaze inama y’umuryango mugikemure nk’umuryango, bitanyuze muri ruswa ”.
Museveni kandi yagarutse ku kibazo cy’abantu ngo baba baracengeye mu nzego zifata ibyemezo muri guverinoma bagakoresha ububasha bafite mu gukora ibyaha no kuvangira gahunda za guverinoma. Yahaye inzego z’umutekano n’iz’ubutasi inshingano zo guhagarika aba bantu yise abacengezi.
Museveni kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga, yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba igihugu gihabwa inguzanyo n’amahanga ariko kikananirwa kuyikoresha, aho yatanze urugero rwa miliyari 1,8 z’inguzanyo Banki y’Isi yateye Uganda, ariko ngo 10% byayo akaba ari byo bimaze gukoreshwa.
Yashimangiye ko hagiye gufatwa ingamba zikaze zo guhana abantu bananirwa ku bwende gukoresha inkunga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



