Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, kuri uyu wa Kane yakiriye ba ambasaderi bashya b’ibihugu by’u Rwanda, Sri Lanka na Zimbabwe, bamushyikirije impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo muri Uganda.
Perezida Museveni yahaye ikaze Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Uganda, Col. (Rtd) Joseph Rutabana ndetse amushimira ku mirimo mishya yahawe.
Yagize ati “Uganda n’u Rwanda bisangiye ibintu byinshi bihuriyeho; imibereho, ubukungu n’imico…Urakaza neza,”
Ambasaderi Rutabana agiye gusimbura Maj. Gen. Frank Mugambage wasoje manda ye mu minsi ishize.
Rutabana akaba agiye muri Uganda mu gihe imibanire y’ibihugu byombi iri ahantu habi itigeze iba bitewe nko gushinjanya ibikorwa by’ubutasi, gushyigikira abarwanya igihugu kimwe cyangwa ikindi, intambara z’ubucuruzi n’ibindi.
Ibiganiro byari bigamije gusubiza ibintu mu buryo hagati y’ibihugu byombi byaje guhagarara muri Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga mu karere.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


