Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yahishuye ko arimo kuvugana n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba birimo u Rwanda kugira ngo bashakire hamwe igisubizo ku ibura ry’isukari.
The Observer ivuga ko yabitangaje tariki ya 5 Gashyantare 2022 ubwo yafunguraga ku mugaragaro uruganda rutunganya isukari rwa Kinyara Sugar Limited ruherereye mu karere ka Masindi.
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gusohora isukari toni 60,000 itunganyije mu gihe cy’umwaka, ariko Perezida Museveni avuga ko ruzongererwa ubushobozi ku buryo mu gihe kiri imbere ruzaba rushobora kugaburira akarere ka Afurika y’iburasirazuba.
Kugira ngo iyi sukari izabone isoko, uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko bazashyirira imisoro ku masukari ava mu mahanga, anavugane na bagenzi be bo muri aka karere ku buryo ibihugu byabo byaba abakiriya.
Yagize ati: “Nzavugana n’ibi bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba kugira ngo bigure isukari yacu itunganyirizwa mu ruganda. Kandi twebwe tugiye gushyiriraho umusoro isukari yinjira mu gihugu.”
Perezida Museveni yavuze ko ubu ngubu, inganda zo muri Uganda zisohora toni 600,000 z’isukari ku mwaka, ariko imbere mu gihugu hakaba hakenerwa toni 380,000 zonyine.
Kugira ngo ikibazo cya toni 220,000 zisaguka zibonerwe isoko, yavuze ko arimo kuvugana na bagenzi be bayoboye Kenya na Tanzania ndetse n’u Rwanda.
Yagize ati: “Abavandimwe bacu bo muri Afurika yo mu burasirazuba bagura iyi sukari kubera ko iyo bakeneye ari nyinshi kurusha iyo dusagura. Ndi kuvugana na bo, ndi kuvugana na Nyakubahwa Uhuru Kenyatta wa Kenya, Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, ndi no kuvugana n’u Rwanda kugira ngo dukemure iki kibazo.”


