Perezida Yoweli Museveni yakoze impinduka mu gisirikare cya Uganda, UPDF cyane cyane mu nzego z’ubuyobozi, aho Brig Dickson Prit Olum yasimbujwe uwitwa Kyabihende ku buvugizi bw’ingabo za UPDF ziri I Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu Olum na we biteganyijwe ko agomba gusimbura Brig. Geoffrey ‘Taban uherutse kwitaba imana mu kwezi kwa Munani uyu mwaka.
Brig Dick Olum kandi yari ayoboye icyiciro cya gatatu cy’ingabo za Uganda guhera muri 2015 akaba yakuwe kuri uyu mwanya. Ikindi yari azwi ho ni ukuba yarayoboye ingabo za Uganda ubwo zari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia kugeza muri Kamena 2013.
Ku mwanya w’ubuyobozi bwa Diviziyo ya 3 mu gisirikare UPDF, perezida museveni yashyizeho Brigadier Richard Otto
Brig Otto yahoze ari umuyobozi za Uganda mu karere, waje guhangana n’umutwe wa Lord Resistance Army muri Repubulika ya Centrafrica bigatuma azamurwa mu mapeti mu minsi yashize, aho yakuwe kuri Colonnel akaba Brigadier.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hagati aho kandi, perezida Museveni yahaye Colonel Omero Tingira ubushobozi bwo kuba umuvugizi w’ingabo zo mu gisirikare cya UPDF ziru mu mujyi wa Khartoum muri Sudani.
Col Tingira yahoze ari umuvugizi w’igisirikare kiri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, kuri ubu akaba yakoraga nk’umuyobozi mukuru w’agashami gashinzwe kurwanya iterabwoba muri UPDF.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


