Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuri uyu wa Mbere yasezeye nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli ariko abinyujije muri Ambasade ya Tanzania i Kampala mu gihe hari abandi bakuru b’ibihugu bagera mu 10 bagiye kumusezera muri Dodoma.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa Perezida Museveni, yavuze ko yasuye Ambasade ya Tanzania muri kampala ngo ashyire umukono mu gitabo cyo kwihanganisha kandi yunamire bwa nyuma mugenzi we avuga ko bari inshuti zikomeye.

Ubwo yashimiraga uwahoze ari visi perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kubw’imirimo mishya yo kuziba icyuho cya Magufuli ku itariki 20 Werurwe, Perezida Museveni yatangaje ko Uganda ifashe iminsi 14 yo kunamira uwari Perezida wa Tanzania.
“N’umubabaro mwinshi, namenye urupfu rwa nyakubahwa John Pombe Magufuli. Yari umuyobozi ushyira mu gaciro wizeraga kandi uharanira guteza imbere ubukungu bw’Abanyafurika y’iburasirazuba. Twifatanije na Tanzaniya mu cyunamo cy’urupfu rw’umuhungu ukomeye wa Afurika. Ubugingo bwe buruhukire mu mahoro,” aya ni amagambo ya Perezida Museveni nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rwa Perezida Magufuli watabarutse ku itariki 17 Werurwe 2021 azize umutima.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


