Perezida Museveni yateye inkunga Cecafa

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni agiye gutera inkunga Cecafa Cup y’ibihugu izabera muri Zanzibar uyu mwaka.

Imyaka ibaye itanu iri rushanwa ritaba kubera ibibazo by’amafaranga no kubura umuterankunga warishoramo by’igihe kirekire.

Nyuma y’uko rimaze iyo myaka yose ridakinwa, rigarukanye imbaraga zidasanzwe aho muri uyu mwaka rirakinwa rifite umuterankunga mushya, Perezida Museveni.

Umuyobozi mukuru w’iri iri rushanwa, Wallace Karia yemeza ko Perezida Museveni yemeye gutanga amafaranga ibihumbi magana atatu by’amadorari y’Amerika ($300,000) aya akaba agera kuri 384,000,000 Frw, mu irushanwa riteganyijwe muri uyu mwaka.

Aya mafaranga Perezida Museveni azatanga ni yo azategura iri rushanwa ndetse akazanagurwamo ibihembo byo guha amakipe yitwaye neza. Amazina ya Perezida Museveni azaba ari mu masitade azaberamo imikino nk’umuterankunga mukuru.

Cecafa yaherukaga kuba muri 2019 muri Uganda, iragaruka muri uyu mwaka hagati ya tariki 29 Kamena – 14 Nyakanga 2024 muri Zanzibar. Biteganyijwe ko Amavubi azitabira iri rushanwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *