Perezida Ndayishimiye arasabwa kugira icyo akora ku birego bishinjwa Ingabo z’u Burundi muri Centrafrica

Sangiza iyi nkuru

Perezida mushya w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye yasabwe gukora iperereza ku birego by’ihohotera rishingiye ku gitsina ryashinjwe Ingabo z’u Burundi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Centrafrica.

Abarundi bagera kuri 43 boherejwe muri Repubulika ya Centrafrique (CAR) barashinjwa ibyaha bikomeye by’ihohotera rishingiye ku gitsina byakozwe kuva mu 2015.

Abakorewe ihohoterwa barimo abana 49, abantu bakuru 27 n’abantu batanu bafite imyaka itazwi.

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Iperereza (COI) ku Burundi ivuga ko imyitwarire y’ingabo za leta itigeze ihinduka.

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Nzeri, iyi komisiyo ya Loni iritaba Akanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu i Geneve nk’uko tubikesha CajnewsAfrica.

Raporo y’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko urutonde rw’abakekwaho kuba baragize uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu harimo abantu bafite imyanya ikomeye muri guverinoma nshya y’u Burundi.

Bamwe bazamuwe mu ntera mu nzego z’igisirikare n’umutekano kuva perezida mushya Ndayishimiye yatangira imirimo ye muri Kamena.

Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira Isi itarangwamo agakoko ka Sida, AIDS Free World, wavuze ko Perezida Ndayishimiye ashobora kwereka Isi ko ari umuyobozi utandukanye na Nkurunziza yasimbuye.

Uyu muryango wagize uti: “Umunyamabanga mukuru wa Loni, António Guterres agomba kumuhamagarira gutegeka iperereza no gushinja ibyaha, bibaye ngombwa, ku basirikare b’Abarundi mu bikorwa byo kubungabunga amahoo bya Loni bashinjwaga ibyaha byo gufata ku ngufu.”

Igihugu cy’u Burundi kikaba gikomeje kugaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye, aho gifite abasirikare 742 muri Centrafrica.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *