Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’umufasha we, Angeline, kuri uyu wa 25 Mata 2021 bagaragaye mu isoko ry’ibiribwa mu Ntara ya Bujumbura.
Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Ntare Rushatsi), isoko bari basuye ni irya Karunga riherereye muri Komini Isale muri iyi ntara.
Videwo iri ku rubuga rwa Twitter rw’ibi biro, yerekana Perezida Ndayishimiye yicaranye na Angeline, aganira n’ababaga inyama, ku rundi ruhande aganira n’abacuruza inyanya.

Nyuma y’aho, Perezida Ndayishimiye yakoresheje inama abacururiza muri iri soko, abasaba kwibumbira mu makoperative kugira ngo bazamurane, abasezeranya ko nibabikora azabashyigikira.
Yagize ati: “Abantu bacuruza, muhite mukora koperative nanjye munshyiremo. Mudakoze koperative, sinzaza. Njyewe nzahita nzana umusanzu.”
Nyuma yo gusura iri soko, Perezida Ndayishimiye na Angeline bahaye abaricururizamo amafaranga, yo kugura ‘agafanta’, na bo baramushimira.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


