Perezida Ndayishimiye yagize Col Sindayihebura wari ukuriye SNR umuyobozi w’ibiro bye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nzeri yagize Colonel Aloys Sindayihebura umuyobozi w’ibiro bye.

Colonel Sindayihebura yasimbuye kuri uyu mwanya Lt Gen Gabriel Nizigama wari umaze igihe ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida w’u Burundi.

Uyu wanahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Pierre Nkurunziza, iteka rya Perezida Evariste Ndayishimiye ntiryasobanuye impamvu yasimbujwe cyangwa niba hari izindi nshingano nshya yaba yahawe.

Colonel Sindayihebura Aloys wasimbuye yari asanzwe akuriye Urwego rushinzwe ubutasi bw’imbere mu Burundi (SNR).

Perezida Evariste Ndayishimiye yakoze impinduka mu buyobozi bw’ibiro bye, mu gihe yaherukaga gutangaza ko hari bamwe mu bakomeye mu Burundi baba bari mu mugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari mu mujyi wa Gitega yaburiye aba yise ibihangange gusubiza inkota zabyo mu rwubati, kuko ‘agahuru k’imbwa kamaze gushya’.

Perezida Ndayishimiye kandi yabwiye bariya bise ba Maconco ko umugambi barimo batazawushobora, asaba uwumva ko ari umunyembaraga kwihandagaza akaza kumuhagarara imbere.

Kuri ubu ntibiramenyekana niba ziriya mpinduka zaba ziri mu rwego rwo kuburizamo uriya mugambi wa coup d’État.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Ndayishimiye yagize Col Sindayihebura wari ukuriye SNR umuyobozi w’ibiro bye
    Amateka mashasha akuraho amateka yakera.

  2. Perezida Ndayishimiye yagize Col Sindayihebura wari ukuriye SNR umuyobozi w’ibiro bye
    Amateka mashasha akuraho amateka yakera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *