Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yahamagariye Abarundi bahunze igihugu bagasiga bagisahuye gutahuka, avuga ko biteguye kubakira nka wa mwana w’ikirara uvugwa muri Bibiliya.
Perezida Ndabishimiye yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 15 Kanama ubwo yari ku musozi wa Mugera mu ntara ya Gitega, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya (Assomption).
Perezida Ndayishimiye mu butumwa bwe, yavuze ko igihe cyose u Burundi buzaba bufite abayobozi aho kuhushitura babushitagura buzagumya bufatwa nk’icyanya gitegereje gupfa.
Ati: “Ibyo byarabaye mu bihe byashize, aho buri umwe wese yashakaga kwikuriramo umutuna we ngo akuremo ake karenge.”
Yakomeje avuga ko hari abasahuye igihugu cy’u Burundi “bahitamo kujya kwigurira amazu n’indi mitungo mu mahanga”, abo avuga ko babayeho neza kuko bumva baramaze kubona ahandi iwabo.
Aba ni bo Perezida Ndayishimiye yahereye abasaba gutahuka, gusa avuga ko bazakirwa nka wa mwana w’ikirara uvugwa mu gitabo cy’Isezerano Rishya.
Ati: “Ariko turabizi ko amaherezo bazamera nka wa mwana w’ikirara, kuko amaherezo y’inzira ni mu nzu. Icyo dusigaje kumenya ahubwo, nibagaruka ni gute tuzabakira? Nta bundi bwenge, ni kuriya nyine umwana w’ikirara yakiriwe, niba koko turi abana b’Imana kandi tuyubaha.”
Perezida w’u Burundi yaboneyeho guhamagarira abaturage b’iguhugu cye bacyisirimba mu mahanga gutahuka. Ati: “Banyaruke nyabuna, kuko intambwe tugezeho haba mu iterambere no mu bumwe birashimishije.”
Yavuze ko nibatinda bazasanga abandi Barundi bamaze kugera kure, bityo bibagore kubasha kwiyumva mu bandi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


