Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashimiye u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi ba RED-Tabara rwafatiye ku butaka bwarwo, arusaba no gutanga abo avuga ko bari inyuma ya Coup d’Etat yo muri 2015 rucumbikiye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kibinyujije mu itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere k’ibiyaga bigari ( EJVM), cyashyikirije u Burundi abarwanyi b’umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwabwo bafatiwe muri Nyungwe muri Nzeri 2020.
Ni igikorwa cyabereye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, uhuza u Rwanda n’u Burundi.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi muri RDF, mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Col Ernest Musaba ukuriye Ubutasi mu gisirikare cyabwo (FDNB).
Perezida Evariste Ndayishimiye mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye yageneye abitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yo hagati (CEAC) yabaye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ibyakozwe n’u Rwanda ari ibyo gushimirwa, gusa arusaba ko rwanatanga bo rucumbikiye bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri 2015.
Ati: “Ndanagaruka ku gikorwa cyo gushimirwa cyakozwe n’u Rwanda uyu munsi, rwashyikirije u Burundi abagizi ba nabi bateje icyunamo amajyaruguru y’u Burundi muri Nzeri 2020 ndetse nkanarusaba kudushyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi muri 2015 kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.”
Cyakora cyo n’ubwo u Burundi busaba ko u Rwanda rwabushyikiriza abo rushinja kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, Leta y’u Rwanda yakunze kuvuga ko ubwo busabe budashoboka.
Leta y’u Rwanda yakunze kuvuga ko bariya bantu ari impunzi zifite amategeko mpuzamahanga azirengera, ikaba impamvu itahita ipfa kubashyikiriza u Burundi.


