Perezida Ndayishimiye yashyize abantu 9 mu myanya ikomeye mu biro bye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ku wa 6 Gicurasi 2022 yashyize abantu 9 mu myanya ikomeye mu biro bye.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 8 Gicurasi, abashyizwe muri iyi myanya ni abakurikira:

Irène Kabura Murihano yagizwe umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe kwiga ku ngamba n’iterambere, Pierre Mupira agirwa umuyobozi umwungirije.

Pascal Barandagiye yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda z’ubutabera n’imiyoborere, Else Nzigama Ntamagiro agirwa umuyobozi w’ishami rishinzwe dipolomasi n’ubutwererane.

Jean Claude Karerwa Ndenzako yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda za politiki, iz’imibereho y’abaturage n’umuco.

Evelyne Butoyi agirwa umuyobozi w’ishami rishinzwe amakuru n’itumanaho, n’Umuvugizi wa Perezida, Alain-Diomède Nzeyimana agirwa umuyobozi umwungirije n’Umuvugizi wungirije.

Colonel Jules Ndihokubwayo yagizwe umuyobozi wa ‘Protocole’ ya Leta, Ambasaderi Jean Bosco Barega agirwa umuyobozi umwungirije.

Perezida Ndayishimiye ashyize aba bantu mu myanya nyuma y’ivugurura rya serivisi z’ibiro bye, ryemejwe n’itegeko No100/236 ryo ku wa 12 Ukwakira 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *