Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yagize Lt Gen Silas Ntigurirwa Umuyobozi ushinzwe ibya gisirikare mu biro bye (Chéf de cabinet militaire).
Ni ibikubiye mu iteka Perezida w’u Burundi yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nzeri 2022.
Gen Ntigurirwa azwiho cyane kuba yarabaye umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM).
Uyu musirikare kandi yabaye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu Burundi ndetse n’uw’Ikigo gishinzwe ubwiteganyirize muri iki gihugu (INSS).
Lt Gen Ntigurirwa wasimbuye Gen Maj Étienne Ntakirutimana, yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibibazo bya Gisirikare muri Perezidansi y’u Burundi, nyuma y’impinduka zikomeje kuba mu nzego zitandukanye z’iki gihugu.
Ni impinduka zasize na Alain-Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi asimbujwe Lt Gen Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w’Umutekano, nyuma yo gukekwaho umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Evariste Ndayishimiye.
Perezida Evariste Ndayishimiye yatakarije icyizere Bunyoni, nyuma y’iminsi mike atangaje ko hari ’ibihangange’ biri mu mugambi wo kumuhirika ku butegetsi.
Perezida w’u Burundi ntiyigeze avuga ababa bari muri uyu mugambi, gusa byaketswe ko yavugaga Bunyoni nyuma y’iminsi aba bombi badacana uwaka.
Izindi mpinduka zirimo iya Col Sindayihebura Aloys wagizwe umuyobozi w’ibiro bya Perezida asimbuye Lt Gen Gabriel Nizigama.
Impinduka kandi zabaye imbere muri Polisi y’u Burundi, mu rwego rw’ubutasi, mu bashinzwe ububiko bw’intwaro ndetse no mu bayobozi ba za Brigade zigize Igisirikare cy’u Burundi.


