Perezida Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Intebe Bunyoni, amusimbuza Gen. Gervais Ndirakobuca

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi kuri uyu wa Gatatu, yemeje Lt Gen Gervais Ndirakobuca nka Minisitiri w’Intebe mushya w’iki gihugu usimbura Gen Alain-Guillaume Bunyoni wari umaze imyaka ibiri kuri uriya mwanya.

Gen Ndirakobuca wamenyekanye nka Ndakugarika, kuva muri Kamena 2020 yari asanzwe ari Minisitiri w’Umutekano n’iterambere ry’abaturage mu Burundi.

Perezida Evariste Ndayishimiye ni we wari wamutanze nk’umukandida ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, mbere y’uko abagize Inteko Ishinga Amategeko bemeza kandidatire ye ku majwi 100%.

Biteganyijwe ko saa cyenda n’igice z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ari bwo Lt Gen Gervais Ndirakobuca arahirira kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Burundi.

Uyu mugabo agomba gusimbura kuri uyu mwanya Gen Alain-Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020.

Bunyoni wahoze ari Umuyobozi wa Polisi y’u Burundi ndetse akanaba Minisitiri w’Umutekano muri iki gihugu, yatakarijwe icyizere na Perezida Evariste Ndayishimiye nyuma y’igihe bombi badacana uwaka.

Umwuka mubi hagati y’aba bagabo bombi bivugwa ko ushingiye ku kuba hari byinshi Perezida Evariste Ndayishimiye yemereye abaturage b’igihugu cye, gusa Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Bunyoni ikanga kubishyira mu bikorwa.

Perezida Ndayishimiye kandi yashinjaga Minisitiri w’Intebe we ibyaha birimo ubucuruzi bwa megendu no gusahura umutungo w’igihugu, ibyatumye ibicuruzwa birimo igitoro, ifumbire n’isukari biba ingume mu Burundi.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo Perezida Ndayishimiye yari mu mujyi wa Gitega mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza, bwo yavuze ko hari ibihangange mu Burundi bigambiriye kumuhirika ku butegetsi, bituma abenshi bakeka ko ari Bunyoni yavugaga.

Icyo gihe yavuze ko hari bamwe mu bo bafatanya kuyobora u Burundi biyita ibihangange bafite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi, gusa abasaba gushyira hasi kuko agahuru k’imbwa kamaze gushya.

Ati: “Mu bamfasha ndagira ngo iyo ushaka amahoro ntabwo ukina n’igihugu. Igihugu ugitera akageri cyo kikagutera umugeri. Ndagira ngo mbwire abantu biyita ibihangange, shyira hasi. Shyira hasi agahuru k’imbwa kahiye.”

Perezida w’u Burundi yagereranyije abo yavuze ko bashaka kumuhirika n’uwitwa Maconco wari icyegera cy’umwami Mwezi w’u Burundi utaranyuzwe no kuba yari yaramushyingiye ndetse akanamuha intara yo gutwara bikarangira ashatse kumuhirika, undi na we akamuteza ingabo ze zaje kumwivugana.

Yasabye bariya yise ba ’Maconco’ gusubiza inkota zabo mu rwubati, ngo kuko nibiba ngombwa ko arwana na bo azabikora kandi akabatsinda.

Ati: “Ba Maconco nibasubize inkota mu rwubati, kuko bazapfa batahageze [ku butegetsi]. None umujenerali hari uwamuca mu rihumye akamukorera coup d’etat yemwe? Uwo muntu ni nde? Naze ntacyo duhangane, ku izina ry’Imana nzamunesha.”

Yunzemo ati: “Abo rero baza bibikisha bavuga utugambo, ubabwire uti Neva amaze guhura n’ibikomeye byinshi utwo ni ubusa imbere ye. Uti niba uri umugabo hagarara imbere ye.”

20220907_102651.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Intebe Bunyoni, amusimbuza Gen. Gervais Ndirakobuca
    Ngaho rero abagenerals ba CNNDD PDD bashyigikiye bunyoni nibasange RED tabara cyangwa FNL kuko bamwe bashobora kuba nka Adolphe NSHIMIRIMANA. agapfa kaburiwe nimpongo

  2. Perezida Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Intebe Bunyoni, amusimbuza Gen. Gervais Ndirakobuca
    Ngaho rero abagenerals ba CNNDD PDD bashyigikiye bunyoni nibasange RED tabara cyangwa FNL kuko bamwe bashobora kuba nka Adolphe NSHIMIRIMANA. agapfa kaburiwe nimpongo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *