Perezida Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Ubucuruzi nyuma y’amezi 5 na we asimbuye uwirukanwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa Kane yirukanye ku mirimo Madamu Capitoline Niyonizigiye wari Minisitiri w’ubucuruzi, ubwikorezi, inganda n’ubukerarugendo.

Madamu Niyonizigiye yari amaze amezi atanu yonyine muri ziriya nshingano.

Ku wa 21 Gicurasi uyu mwaka ni bwo yarahiriye kwinjira muri Guverinoma y’u Burundi, asimbuye Immaculée Ndabaneze wari uherutse kwirukanwa mu mirimo ya Leta yose.

Uyu Ndabaneze yirukanwe azira ibikorwa byashoboraga kubangamira ubucuruzi bw’igihugu no gusiga icyasha isura y’u Burundi.

Amakuru yavugaga ko mu byo harimo ko yari aherutse kugurisha mu cyamunara indege yari isigaye ya Air Burundi kuri $50,000 nta burenganzira abiherewe n’abamukuriye.

Iyirukanwa rya Minisitiri w’Ubucuruzi mushya w’u Burundi rigaragara mu iteka rya Perezida Evariste Ndayishimiye ryo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021.

Ntiharamenyekana icyo Minisitiri Niyonizigiye yazize, gusa yirukanwe mu gihe Abaminisitiri bo muri Guverinoma y’u Burundi bari mu mwiherero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *