Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yirukanye igitaraganya Albert Maniratunga wari Umuyobozi Mukuru w’ikigo OTRACO amuziza kumubeshya.
Byabaye ejo ku wa Kabiri ubwo Perezida Ndayishimiye yari yasuye iki kigo gikorera mu mujyi wa Gitega, mu rwego rwo gusuzuma neza imikorere yacyo.
Ikigo OTRACO gisanzwe gifite inshingano zo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (ContrĂ´le Technique) no gutanga impushya mu bibwujuje.
Perezida Ndayishimiye nk’uko ibiro bye byabitangaje, yirukanye Umuyobozi Mukuru wa OTRACO, kubera “kutubahiriza amasezerano yerekeye itangwa ry’impushya zo kugenzura ubuziranenge bw’ibiziga ku masosiyete akorera mu Gitega, Ngozi na Bururi.”
Ni amasezerano mu busanzwe yasinywe muri Mata 2015, hagati y’ikigo Global Technical Society (GST) cyagombaga gutanga ziriya mpushya na OTRACO; akaba yaragombaga gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi atandatu.
Perezida Ndayishimiye yagaragaye ahata ibibazo Maniratunga, mbere yo kumwirukana no gusaba ako we n’abakozi ba GST batazongera gukandagiza ikirenge muri kiriya kigo.
Ati: “Bivuze ko kugeza ubu umuturage wo mu Cankuzo, wo mu Ruyigi, Gitega, Rutana,.. bose bamanuka i Bujumbura?”
Maniratunga yavuze ko ari ko biri, undi ati: “Urumva igitoro baba batakaje uko kingana? Umwanya baba bataye uko ungana? Uwagenzura amafaranga bamaze gutakaza yaba angana ate?”
Nyuma yo gusubizwa n’Umuyobozi wa OTRACO ko amafaranga Abarundi batakaza ari menshi ku buryo atabona ubushobozi bwo kuyabara, Ndayishimiye yahise ahamagara kuri terefoni Umuyobozi wa Polisi y’u Burundi amusaba ko Maniratunga n’abakozi ba GST batakongera gukandagiza ikirenge muri kiriya kigo.
Yavuze ko ruswa itangirwa muri kiriya kigo n’akajagari kose kakirimo abizi, yiha iminsi itatu yo kucyubaka bundi bushya.
Perezida w’u Burundi yirukanye Umuyobozi wa OTRACO, mu gihe ku wa 21 Gashyantare yari yamuhaye amezi abiri ngo impushya za ContrĂ´le Technique zibe zatangiye gutangirwa i Gitega, Ngozi na Bururi; gusa amezi ane yari ashize nta kirakorwa.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]



2 Responses
Perezida Ndayishimiye yirukanye nabi umuyobozi wamubeshye
Sawa kabisa. Ndabona ibyamoko atakibigenderaho. Areba ineza yabarundi. Mufungure imipaka tujye gusura Buja
Perezida Ndayishimiye yirukanye nabi umuyobozi wamubeshye
Sawa kabisa. Ndabona ibyamoko atakibigenderaho. Areba ineza yabarundi. Mufungure imipaka tujye gusura Buja