Perezida Nkurunziza yaciriye Abarundi imigani itanu abasaba kurangwa n’imico yahoze ibaranga mu gihe bitegura amatora yo mu mwaka wa 2020.
Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’intsinzi ya Demokarasi mu Burundi, hizihizwa imyaka itatu ishize Abarundi ngo bitoreye inzego z’ubuyobozi, nibwo Nkurunziza yabasabye gutegura neza amatora ari imbere birindi kugendera ku by’ibindi bihugu.
Mu ijambo yagejeje ku batarage, yagize ati “ku wa 20 Kanama 2015, nibwo twahawe ububasha bwo kuyobora u Burundi, nyuma y’amatora yabaye mu mahoro n’umudendezo”.
Yakomeje avuga ko bishimishije kuba bizihije uyu munsi mukuru mu gihugu umutekano ari wose mu mpande zose zacyo, abibutsa iby’ibyaranze amatora yo mu 2015.
Ati “Benshi muribuka amatora yo mu 2015, yagenze neza cyane, abenshi n’aho bari baramwara, babura ayo bacira n’ayo bamira, abari biteze ko tumarana tukiha amenyo y’abasetsi nibo byaviriyemo kwangara, bari bibagiwe ko umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu kandi agati kateretswe n’Imana kadahuhwa n’umuyaga,…”.
Yakomeje avuga ko uzagerageza gutega imitego u Burundi n’abarundi, ariwe uzayigwamo, ati “n’ejo n’ejobundi mubimenye ko uzagerageza gutega imitego Abarundi ari we uzayigwamo, Imana yo mu ijuru niyo ibibona”.
Aha ni naho yakomeje asaba Abarundi kwima amatwi abo yise ba ‘Mpemuke ndamuke’ avuga ko bafite intego yo kuryanisha Abarundi, banambika isura mbi u Burundi, abasaba kurangwa n’imico myiza ngo yamye iranga Abarundi, birinda icyabasubiza mu myiryane.
Ati “Twamye twibuka wa mugani ugira uti ‘Ingeso y’Urugo ntiyubaka urundi, ‘ Ingendo yundi iravuna’, ‘Uta Akaranga ukaba utaye Akabanga ugatorana akaranda’, ‘Amazi masabano ntamara imbyiro ku mubiri, ‘ Umugabo ahaga amazi ayivomeye’.
Yakomeje asaba Abarundi kuzirikana igihugu cyabo, bamenya iyo bava niyo bagana ati “Intego yacu ni ukugira Abarundi baciye ubwenge, dukanure tubone, ntitugenze umutwe nk’uruyuzi, ntitujyane n’abahurura, ntitwinjire mu Kibirira ngo tuhave tutazi inkoni tuhaciye,…”.
Mu mwaka wa 2020 nibwo Abarundi biteguye amatora y’umukuru w’igihugu, Perezida Nkurunziza umaze imyaka 13 abayoboye kugera mu 2020, akaba yaratangaje ko atazongera kwiyamamaza ahubwo ko azashyigikira uwo abaturage bazaba batoye.


