Perezida Nkurunziza yakiriye umuryango wa Ntaryamira wicanwe na Habyarimana Juvenal

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Abarundi bibuka kuri iyi tariki ya 6 Mata, urupfu rwa Perezida wabo, Ntaryamira Cyprien wiciwe mu Rwanda, umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza yakiriye uwari umugore we n’abana be.

Nk’uko byatangaje na Perezidansi y’u Burundi, Perezida Nkurunziza yakiriye umupfakazi wa Ntaryamira, abakobwa be babiri ndetse n’umwuzukuru umwe, ngo akaba yabakomeje muri ibi bihe bibuka umubyeyi wabo.

Bagize bati “Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Pierre Nkurunziza yakiriye umufasha wa Nyakwigendera Perezida Ntaryamira, aherekejwe n’abakobwa be babiri ndetse n’umwuzukuru w’umuhungu. Mu rwego rwo kubafata mu mugongo ndetse no kubakomeza mu gihe hibukwa ku nshuro ya 25 urupfu rwa nyakubahwa Ntaryamira”.

Ku wa 6 Mata 1994, nibwo Ntaryamira wayoboraga u Burundi yishwe afite imyaka 36 y’amavuko, yicanwe na Perezida Habyarimana mu ndege yari ibavanye muri Tanzania bagana i Kigaki, yarashwe igisasu abari bayirimo bose bagapfiramo.

Ntaryamira yayoboraga u Burundi mu nzibacyuho, nyuma y’urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye rwari rubaye mu mezi atandatu yari ashize. Nk’uko ukuri ku waba yararashe iyo ndege yari itwaye Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal, kutari kwamenyekana, ni nako n’u Burundi butari bwamenya uwabuhekuye.

1
Perezida Nkurunziza n’umuryango wa Ntaryamira
2
Umukobwa wa Ntaryamira n’umwuzukuru we
A4 1
Perezida Ntaryamira Cyprien wari Perezida w’u Burundi

New Picture 1

Amafoto y’umuhango wo kumwibuka:

p1 p2 p3 p4

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *