img_20220411_134640.jpg

Perezida Paul Kagame ari i Brazzaville muri Congo (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera muri Congo-Brazzaville aho yatangiye uruzinduko rw’akazi kuri uyu wa Mbere.

Kuri aya manywa ni bwo Perezida Kagame yasesekaye mu murwa mukuru wa Congo, yakirwa na mugenzi we Denis Sassou N’guesso. Uruzinduko rwe muri Congo-Brazzaville rugomba kumara iminsi itatu.

Uru ruzinduko ruzasiga Perezida Paul Kagame agejeje ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko ya Congo-Brazzaville ndetse hanabeho isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta ya kiriya gihugu n’iy’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame kandi azagirana ibiganiro na Perezida mugenzi we Denis Sassou Nguesso bizabera mu mujyi wa Oyo, umujyi bivugwa ko Perezida Sassou Nguesso na benshi mu bo mu muryango we bafitemo amazu.

Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Congo ruje rukurikira izo yagiriye mu bihugu bya Mauritanie, Jordan, Misiri na Zambie

Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Livingstone muri Zambie rwasize u Rwanda rusinyanye na kiriya gihugu amasezerano arindwi y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Rwasize kandi atemberejwe na Perezida Hakainde Hichilema mu rwego rwo kumwereka ibyiza nyaburanga bitatse uriya mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’ubukerarugendo wa Zambie.

img_20220411_134635.jpg

img_20220411_134640.jpg

img_20220411_134644.jpg

img_20220411_134651.jpg

Amafoto: @Urugwiro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *