Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi; aho yitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Ni inama iza kuyoborwa na Perezida Evariste Ndayishimiye kuri ubu uyoboye uriya muryango, ikaza kwibanda ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Kagame akigera i Bujumbura yari aherekejwe n’abarimo Maj. Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi mu ngabo z’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yaherukaga muri uyu murwa mukuru w’ubucuruzi w’u Burundi muri 2013; bwo yifatanyaga n’Abarundi mu birori byo kwizihiza ubwigenge.
Byari mbere y’uko mu myaka ibiri yakurikiyeho ibihugu byombi bishwana, bijyanye no kuba u Burundi bwarigeze gushinja u Rwanda kugira uruhare mu mugambi wo gushaka gukorera Coup d’etat Pierre Nkurunziza wari Perezida wa kiriya gihugu.
Perezida Kagame yongeye kugenderera u Burundi nyuma y’imyaka ibiri bwo n’u Rwanda barajwe ishinga no kuzahura umubano wabo.
Umukuru w’Igihugu yageze i Bujumbura ahasanga ba Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania cyo kimwe na Dr .Willia William Samoei Ruto wa Kenya.
Ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo kimwe na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na bo bategerejwe muri uriya mujyi.
Abakuru b’ibihugu bya EAC bagiye guterana, mu gihe Ingabo za RDC (FARDC) zikomeje imirwano n’umutwe wa M23, mu gihe ibikorwa byo kugerageza gushaka amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu bisa n’ibidatanga umusaruro.
Ni imirwano yateje umwuka mubi kuko RDC ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23, gusa rwo rukabihakana.
Mu gihe hashize amezi abiri ibihugu bigize EAC byohereje ingabo mu burasirazuba bwa RDC, bimwe mu bice by’abanye-Congo byatangiye kuzamagana, ku buryo byazamuye impungenge ko iki gihugu gishaka kwivana mu rugendo rurangajwe imbere n’uyu muryango rwo gushaka amahoro.
RDC ishinjwa ko yari yarabeshye abaturage ko uyu mutwe wa EACRF ugiye muri RDC kurwanya M23, mu gihe atariyo nshingano y’ibanze.
RDC kandi iheruka kwirukana ku butaka bwayo abasirikare b’u Rwanda babaga mu buyobozi bukuru bw’Ingabo za EAC; ibyatumye uyu muryango uyisaba gutanga ibisanuro ku mpamvu yafashe icyo cyemezo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Peter Mutuku Mathuki, aheruka kwandikira Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, amumenyesha ko atumva neza impamvu z’iki cyemezo iki gihugu cyafashe.
Iyi baruwa igira iti “Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wamenye kandi uhangayikishwa n’uko ku wa 30 Mutarama 2023, abasirikare batatu bakuru b’u Rwanda bari mu buyobozi bw’Ingabo za EAC bari i Goma ku cyicaro gikuru birukanywe basubizwa mu Rwanda.”
Iyi baruwa ikomeza yibutsa Congo ko ibyo yakoze ari amakosa “kuko icyemezo cyo kohereza aba basirikare muri izi nshingano ari umwanzuro wafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ya COP27 yabereye i Sharm El Sheikh mu Misiri, ubwo bahuriraga mu nama iri ku ruhande yari igamije kureba uko mu Burasirazuba bwa Congo hagarurwa amahoro.”
Mathuki yakomeje asaba abayobozi ba Congo “gusobanura neza kandi mu buryo bwihuse icyatumye bafata uyu mwanzuro wo kwirukana ingabo z’u Rwanda.”


