Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yageze i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho yitabiriye inama yiga ku ihindagurika ry’ikirere.
Ni inama yitabirwa n’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zitandukanye, barimo na Perezida William Ruto uyitangiza.
Iyi nama yateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ufatanyije na Guverinoma ya Kenya.
Iyi nama y’iminsi itatu yahuriranye n’icyumweru nyafurika cyahariwe ikirere, kimwe mu byumweru bine bigamije gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka zaryo muri Afurika ndetse no ku Isi hose.
Raporo yakozwe n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka ushize wa 2022, igaragaza ko ku Isi hose ababarirwa muri miliyoni 17 bagezweho n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere zirimo amapfa, inkongi z’umuriro ndetse n’imyuzure.
Iyo raporo ivuga ababarirwa muri miliyoni 7 bavuye mu byabo nyuma kwibasirwa n’ibiza kamere, mu gihe ababarirwa muri miliyoni 140 bafite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije kubera ingaruka zatewe n’ihindagurika ry’ikirere.
Byitezwe ko iriya nama y’i Nairobi igomba kubakira ku bizaganirwaho mu nama ya COP28 izabera i Dubai mu mpera z’uyu mwaka, ndetse ni umwanya ku bihugu bya Afurika kugira ngo bishyireho ingamba n’amavugurura ajyanye n’ibikorwa ku rwego mpuzamahanga mu gushaka ubushobozi, guhanahana ubunararibonye n’ibindi byafasha gukemura ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’Isi.


