Perezida Paul Kagame umwe mu bakuru b’ ibihugu bya Afurika bagiye ku butegetsi biyushe akuya

Sangiza iyi nkuru

Abakuru b’ ibihugu bagiye ku butegetsi barwanye intambara zikomeye bahurira ku kintu cyo kudahuzagurika ndetse no kutajenjeka , nk’ uko umunyarwanda muri iyi minsi yaciye umugani ugira uti:”Imbuto y’ umugisha iva ku giti cy’ umuruho”.

Iyo twitegereje amateka n’ imikorere y’ abo baperezida bagiye biyemeza gufata umuheto binjira ishyamba baharanira impamvu zinyuranye zirimo uburenganzira bwabo dusanga kenshi bafite icyerekezo gisobanutse mu miyoborere y’ igihugu cyabo kuko baba bazi neza aho bagana.

Paul-Kagame

Icyo cyerekezo n’ intego bituma kenshi batemera kuvangirwa mu gihe abaperezida bisanze ku butegetsi batariteguye barangwa no guhuzagurika bigatuma barangiza nabi kuko “iyo umuntu atazi aho avuye biramugora kumenya aho ajya”.

1.Yoweri Kaguta Museveni: Uyu mugabo azwiho ubuhanga nk’ uko yagiye abigaragaza ubwo yarwanyaga Leta ya Idi Amin Dada muri 1979, ntibyarangiriye aho kuko atanyuzwe n’ imikorere ya Milton Obotte nawe amukuraho ndetse na nyuma y’ aho ahirika Tito Okello.

N’ ubwo nta byera ngo de!Museveni yakuye Uganda ahabi kuva muri 1986 iki gihugu cyihaye intego zafashije abaturage bayo kugira ngo bagire imibereho myiza.

home04+pix

Guteza imbere ubuhinzi n’ ubworozi ,kubaka ibikorwaremezo bigezweho ni zimwe mu nkingi z’ iterambere zituma Uganda ishobora kwihaza no guteza imbere ubukungu bwayo.

Perezida Museveni yanashoboye kandi kurwanya imitwe yose yagerageje kumuvuguruza cyangwa guhangana nawe, byumvikane ko atigeze atenguka ku mugambi yari yiyemeje kuva mu ntangiriro.

2. Robert Mugabe: Yayoboye urugamba rukomeye rwatumye Zimbabwe ibona ubwigenge mu 1980.

N’ ubwo Abanyafurika bagiye bamugaya nyuma y’ aho yirukaniye abazungu mu bikingi kandi bari bafitiye igihugu akamaro kanini.

mugabe

Mu bisobanuro bye, umukambwe Robert Mugabe yagerageje kwisobanura avuga ko nta rukundo nta n’ imbabazi abo yise abakoloni (Ba Gashakabuhake) bari bafite ndetse anerekana ko bifuzaga gushora Zimbabwe mu kaga n’ intambara z’ urudaca.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

3. Paul Kagame: Uburyo uyu mugabo yayoboye ingabo za RPF/Inkontanyi ubwo zahagarikaga jenoside mu gihe zahanganaga n’ ingabo za Juvenal Habyalimana byabaye ikimenyesto kigaragaza ubushobozi bwe.

Kagame-RPF

Ibyo byose byari biturutse ku bunararibonye yari afite ubwo yari umusirikare mukuru muri Uganda ndetse n’ amahugurwa atandukanye yakoze bituma nawe ashyirwa ku rutonde rw’ abaperezida bazi aho bava n’ aho bajya.

00271776-2553263d9d637d3a6a682180cb76cc07-arc614x376-w1200

Kwigira, kwihesha agaciro , akimuhana kava imvura ihise ni zimwe mu mvugo zigaragaza inyurabwenge ya Perezida Kagame ndetse zinagaragaza ko adakeneye kwigishwa byinshi.

4.Idris Deby: Ukomoka mu bwoko bw’ abarwanyi bwa Zaghawa, yayoboye Tchad kuva muri 1990 ubwo yahirikaga ubutegetsi bwa Hissène Habré .

Idris Deby Itno azwiho kuba yari ayoboye umutwe w’ abarwanyi ba Patriotic Salvation Movement ubwo yirukanaga ku butegetsi Hussein Habré akoresheje intwaro.

idriss-deby

Si ibyo gusa, kuko na nyuma y’ aho agiriye ku ngoma, inyeshyamba zitandukanye zivuye muri Sudani zagerageje kumuhirika biba impfabusa.

Kuri uru rutonde ntitwakwirengagiza intwari za Afurika nka Nelson Mandela, Thomas Sankara, Patrice E Lumumba, Steev Biko, Haile Selassia nabo barwanye urugamba rwo kwibohora ingoma za gikolonize bakoresheje inzira za politiki ndetse n’ urugamba rw’ amasasu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *