Perezida Paul Kagame yagabiye Denis Sassou N’guesso inka

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yagabiye inka mugenzi we Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville uri mu Rwanda.

Perezida N’guesso kuva ku wa Gatanu ari mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi itatu ari kuhagirira.

Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu Umukuru w’Igihugu yamutembereje mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga mu karere ka Bugesera, amugabira inka zo mu bwoko bw’Inyambo.

Mu busanzwe mu muco nyarwanda inka isanzwe ari ikimenyetso cy’ubucuti, ibisobanura ko Perezida Kagame yagabiye mugenzi we wa Congo mu rwego rwo gushimangira ubucuti busanzwe hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yagabiye Denis Sassou N’guesso inka nyuma y’uko ku munsi w’ejo yari yamwambitse umudari w’icyubahiro uzwi w’Agaciro kubera imiyoborere ye ndetse n’ubwitange mu kubaka Afurika ihamye kandi iteye imbere.

Ni Denis Sassou N’guesso washimiye Perezida Kagame ndetse n’Abanyarwanda muri rusange nyuma yo kwakirwa mu buryo budasanzwe.

Uruzinduko rwa Perezida wa Congo mu Rwanda rwaje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye i Brazzaville na Oyo muri Mata 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *