Perezida Paul Kagame yagenewe ubutumwa na Ndayishimiye w’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku Cyumweru yakiriye mu biro bye intumwa z’Igihugu cy’u Burundi, zimushyikiriza ubutumwa yagenewe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.

Izo ntumwa zari ziyobowe na EzĂ©chiel Nibigira usanzwe ari Minisitiri w’u Burundi ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba akanaba intumwa yihariye ya Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kuri Twitter yabyo byemeje aya makuru, bivuga ko “Uyu munsi [ejo hashize] muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye EzĂ©chiel Nibigira, Minisitiri w’u Burundi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba akanaba intumwa yihariye ndetse n’intumwa yari ayoboye zari mu Rwanda aho zazanye ubutumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye kuri ubu uyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntibyigeze bitangaza ibikubiye muri ubwo butuma.

Ni ubutumwa Perezida Kagame yakiriye mu gihe yaherukaga guhurira na Ndayishimiye mu nama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yigaga ku bibazo bya Congo yabereye i Addis-Abeba muri Ethiopia mu kwezi gushize.

Ku itariki ya 04 Gashyantare abakuru b’ibihugu byombi na bagenzi babo bari bahuriye mu nama nk’iyo ngiyo yabereye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Inama zombi zasabye impande zihanganye muri Congo (Ingabo za Leta na M23) guhagarika imirwano, gusa kugeza ejo hashize imirwano ikomeye yari ikijya mbere mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi.

Perezida Kagame waherukaga i Burundi mu myaka hafi 10 ishize nyuma y’inama yahabereye yakiriwe na Perezida Ndayishimiye mu biro bye, bagirana ibiganiro.

Ibyavuye muri ibyo biganiro ntibyigeze bitangazwa, gusa ni bwo bwa mbere abakuru b’ibihugu byombi bari baganiriye imbonankubone bari bombi.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Ndayishimiye byabaye mu gihe u Rwanda n’u Burundi byari bimaze igihe birajwe ishinga no kuzahura umubano w’ibihugu byombi wari warangiritse muri 2015 ubwo u Rwanda rwashinjwaga kugira uruhare muri Coup d’État yari ikorewe uwari Perezida, Pierre Nkurunziza, gusa ikaza gupfuba.

Kuri ubu impande zombi zigaragaza ko umubano ugeze ku rwego rushimishije, gusa u Burundi bukagaragaza ko hari ibintu bike bikibura birimo kuba u Rwanda rwabuha abagerageje guhirika Nkurunziza ku butegetsi buhamya ko rucumbikiwe bagashyikirizwa ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *